Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Nyabihu: Ababyeyi bishyize hamwe mu gushaka igisubizo ku mikurire y’abana

Ababyeyi bishyize hamwe mu guhangana n'indwara zishingiye ku mirire mibi ndetse n'igwingira (Ifoto/Munezero)

Ababyeyi basaga 80 bo mu karere ka Nyabihu barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe bishyishyizehamwe bigigurira inka 7 zikamirwa abana babo byarwanyije imirire mibi ku gipimo cya 24%.

Iki gikorwa ababyeyi bakigezeho buri wese atanga umugabane w’amafaranga y’u Rwanda 10.000 ariko ugatangwa mu byiciro mu gihe kitarenze amezi atandatu. Bashoboye kugura inka 7 kugira ngo abana babakomokaho bajye babona amata aturutse ku musanzu wabo.

Mukasine Mediatrice ni umwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, agira ati: “bakibitumbwira byari bigoye ariko uko bakomezaga kubidushishikariza twageze aho turabyumva. Ariko nkanjye umugabo wanjye ntiyabikozwaga, ariko umwana wacu amaze kugaragara mu mirire mibi twarayatanze ubu arakamirwa kandi yanavuye mu mirire mibi. Ntekereza ko iyo nkomeza kwinangira n’abandi bari kwisanga barwaye rwose.”

Ababyeyi bishyize hamwe bagura inka kugira ngo babone amata abafasha guhangana n’indwara zishingiye ku mirire mibi banahashye igwingira (Ifoto/Munezero)

Hanyurwimfura Deo ni umujyanama w’ubuzima nawe yemeza ko bitaboroheye kugira ngo ababyeyi babyumve ariko ubu ntawe utabyumva. Agira ati: “ikibazo cyo kurwanya imirirere mibi twagishyizemo imbaraga. Aho twasangaga umubyeyi mu rugo tukamwigisha uko agomba gutegura iryo yuzuye kandi umwana ntagikwiye ku musimbura.  Utwite tukamufasha gukurikiza gahunda za muganga kuko bifasha gukangura ubwonko bw’umwana akiri munda kugeza igihe avukiye kandi akanamukingiza inkingo zose.

Gusa ntihabura abo usanga batumva ariko uwo niwe dushyiraho imbaraga. Mu kwezi dupima abana rimwe ariko n’iyo baje mu rugo mbonezamikurire tubapima kabiri kugira ngo turebe ko ikibazo cyakemuka. Twari dufite abana barindwi bafite imirire mibi ariko ubu dusigaranye babiri gusa.”

Ndayisaba Peter ashinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Nyabihu yemeza ko kuba ababyeyi barabigizemo uruhare bagatanga umusanzu wabo kugira ngo abana babashe kujya babona amata byatanze umusaruro mwinshi.

Ndayisaba Peter ashinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Nyabihu (Ifoto/Munezero)

Akomeza avuga ko hakwiye kwirindwa amakimbirane ndetse n’ikindi cyose cyatuma umwana atitabwaho kuko iyo agwingiye nta musaruro aba agitanze ku gihugu. Agira ati “Ababyeyi benshi basobanukiwe ko bibagiraho ingaruka bituma babyumva kuko n’abagabo batagiraga uruhare bamaze kumenya ko rukenewe, bafasha abagore babo kubyumva kandi iyo wamaze kumenya ibitera ikibazo ubasha no kugikemura kugira ngo abana babo bazatange umusaruro mu gihe kizaza.” 

Mbere mu karere ka Nyabihu imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko bari bafite 59% (2015) y’abana bagwingiye nyuma baragabanuka  bagera kuri 46.5%, nyuma aho ingo mbonezamikurire zarafashije,  raporo y’umwaka ushize isanga abana bafite ikibazo cy’imirire mibi  bafite 35% (2021).

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities