Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Nyagatare: Abagore bafite abagabo bambutsa magendu bahura n’ingaruka mu miryango

Bamwe mu bagore batuye mu mirenge ya Kiyombe, Karama na Tabagwe imwe mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bavuga ko kuba abagabo babo bakunze gufungirwa kwambutswa magendu n’ibiyobyabwenge batabyishimira kuko bibagira ingaruka zikomeye ku miryango yabo.

Zimwe mu ngaruka bavuga ko bahura na zo iyo abagabo babo bafunzwe zirimo no gusenya ndetse rimwe n’abana babo bagatakaza amashuri. Barasaba ubuyobozi gushaka ikindi gihano bajya babaha ariko ntibafungwe ngo bakatirwe igihe kirekire akenshi bigira ingaruka ku miryango kuko aribo baba bayitunze.

Aba babyeyi bemera neza kuba abagabo bakunze kurangwa n’ibyo bikorwa bibi byo kwambutsa ibiyobyabwenge na magendu babikura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bikabaviramo gufungwa, babizi neza ko ari bibi ndetse ari n’icyaha gikomeye kinahanirwa n’amategeko ariko iyo bafunze bibagiraho ingaruka zikomeye ndetse no ku muryango.

Umubyeyi utifuje ko amazina atanganzwa yagize ati: “nkanjye umugabo baramufunze ansigira abana batanu mbura uko mbishyurira bava mu ishuri. Iwabo barancunaguza, baranyirukana nisanga nabaye indaya ku bwo kubura amikoro kandi mbere ntacyo ntari ntarakoze ngo abireke arabyanga. Ingaruka zose zageze ku muryango. Nkaba numva hagize ikindi gihano bajya bagenera uwabikoze yenda ntitwasenya cyangwa ngo abana bate amashuri.”

Nyiramasuhuko Mediatrice na we ati “akenshi iyo bamaze kubafunga usanga umugore asigara ku mihangayiko zo kurera abana. Niba hari nk’amatungo umugabo yakabaye yagiye kwahira, na we ugasigara ushaka uko abana bari bubeho. Ibyo byose biba byagiye ku mutwe w’umugore  rimwe abana bakanamunanira bakishora mu ngeso mbi nk’izo papa wabo yazize. Gusa nanone dukwiye gukora uko dushoboye tukarinda abagabo kwishora muri izo ngeso mbi.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ntibubyumva kimwe na bo, ahubwo busaba aba bagore nka ba mutimawurugo kujya bagira inama abagabo babo zirimo kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, byananirana bagatangira amakuru ku gihe.

CG Emmanuel Gasana, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko abagore nka ba mutimawurugo bo mu mirenge ya Kiyombe, Karama,Tabagwe ndetse n’indi yose yo mu karere ka Nyagatare ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bakwiye gufasha abagabo babo ndetse n’umuryango muri rusange.

Yagize ati “Icyo twabasaba rero ba mutimawurugo ni byiza kugira ngo batere intambwe kugira ngo batange amakuru ku gihe badufashe dukumire ibyo bikorwa. Mwabyumvise ko muri Karama hari umugabo wabivuyemo kubera izo mpamvu, habaye buryo kumufasha we yagiye akabivuga bakajya kumugira inama akabireka. Nabyo rero birashoboka kuko hari ababireka ingo zabo zigakomera.”

Mu gukemura ikibazo cy’abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu karere ka Nyagatare ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, abaturage bayituye begerejwe ibikorwaremezo bitandukanye bibarinda kwambuka bajya muri Uganda ndetse banahabwa imirimo ibaha amafaranga.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities