Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, Prof Claude Mambo Muvunyi yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC.
Uyu muyobozi mushya asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe muri izi nshingano, mu mwaka ushize.
Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Prof Muvunyi yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo. Aho yakoze ubushakashatsi butandukanye bujyanye kanseri y’ibere, ndetse n’indwara ya Hepatitis B.
Prof Muvunyi azaba yungirijwe na Noella Bigirimana, wari usanzwe akuriye Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC, uyu mwanya akaba yarawugiyeho mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Kuva muri Gashyantare 2017, Noella Bigirimana yabaye umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBC; kandi ari mu Nama Nkuru y’Ikigo cy’ubushakashatsi cya ‘AI Transparency Institute’ ndetse n’iya ‘Youth Combating NTDs’.
Uyu muyobozi wungirije, afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’imiyoborere mu rwego rw’ubuzima, yayikuye muri kaminuza ya Brandeis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bigirimana kandi afite imyamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Cornell, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n’ubumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete.
Abahawe inshingano muri RBC, harimo kandi Dr. Isabelle Mukagatare, wagizwe ukuriye Ishami rya ‘Biomedical Services’
Prof Muvunyi ahawe izi nshingano, mu gihe RBC ikomeje urugamba rwo kuyobora gahunda y’Igihugu, mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, by’umwihariko ibikorwa by’ikingira biri gushyirwamo imbaraga, hirya no hino mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda kugira ubudahangarwa kuri iki cyorezo.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Philippe Habinshuti, nk’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza, Benjamin Sesonga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu. Dr. Charles Karangwa, aba Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, bikoreshwa mu Butabera. Na ho Divine Uwineza yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, muri Minisiteri y’Uburezi, Jean Claude Kagaba yahawe kuyobora ashinzwe imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, mu gihe Thérèse Uwimana yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
UMUBYEYI Nadine Evelyne












































































































































































