Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

RBC yahawe umuyobozi mushya

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, Prof Claude Mambo Muvunyi yemejwe nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC.

Uyu muyobozi mushya asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe muri izi nshingano, mu mwaka ushize.

Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Prof Muvunyi yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo. Aho yakoze ubushakashatsi butandukanye bujyanye kanseri y’ibere, ndetse n’indwara ya Hepatitis B.

Prof Muvunyi azaba yungirijwe na Noella Bigirimana, wari usanzwe akuriye Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC, uyu mwanya akaba yarawugiyeho mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Kuva muri Gashyantare 2017, Noella Bigirimana yabaye umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBC; kandi ari mu Nama Nkuru y’Ikigo cy’ubushakashatsi cya ‘AI Transparency Institute’ ndetse n’iya ‘Youth Combating NTDs’.

Uyu muyobozi wungirije, afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’imiyoborere mu rwego rw’ubuzima, yayikuye muri kaminuza ya Brandeis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bigirimana kandi afite imyamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Cornell, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n’ubumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete.

Abahawe inshingano muri RBC, harimo kandi Dr. Isabelle Mukagatare, wagizwe ukuriye Ishami rya ‘Biomedical Services’

Prof Muvunyi ahawe izi nshingano, mu gihe RBC ikomeje urugamba rwo kuyobora gahunda y’Igihugu, mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, by’umwihariko ibikorwa by’ikingira biri gushyirwamo imbaraga, hirya no hino mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda kugira ubudahangarwa kuri iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Philippe Habinshuti, nk’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza, Benjamin Sesonga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu. Dr. Charles Karangwa, aba Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, bikoreshwa mu Butabera. Na ho Divine Uwineza yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, muri Minisiteri y’Uburezi, Jean Claude Kagaba yahawe kuyobora ashinzwe imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, mu gihe Thérèse Uwimana yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities