Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Ruhango: Abakekwaho Kwica Umugabo Wagerageje Gutabara Umugore Barashakishwa Uruhindu

Abishe umugabo wageragezaga gukiza umugore bari guhigishwa uruhindu

Mu Karere ka Ruhango District, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo guhiga abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Uzabakiriho Onesphore, nyuma y’aho bivugwa ko bamwishe ubwo yageragezaga gutabara umugore bashakaga gusambanya ku gahato.

Nkuko byanditse n’ikinyamakuru Umuseke, ngo ibi byabereye mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Bweramvura, mu Murenge wa Kinihira, aho amakuru agaragaza ko hari abagabo batatu bari basangiye inzoga n’umugore wari waratandukanye n’umugabo we, bagashaka kumusambanya ku gahato ariko akabyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin, yemeje aya makuru, asobanura ko umwe mu bafashwe yemeye ko bari bumvikanye n’uwo mugore ku gusambana, ariko nyuma akaza kubihakana.

Ati: “Uyu mugore akimara kubahakanira intonganya zahise zitangira batangiye kurwana, Uzabakiriho aje gutabara baramukubita ahita apfa.”

Nyuma y’iyo mirwano, babiri mu bakekwaho ubwo bwicanyi bahise batoroka, mu gihe umwe yahise afatwa afungirwa kuri sitasiyo ya Kabagari. Inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo gushakisha abatorotse kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho.

Bamwe mu baturage batuye muri santeri ya Bweramvura bavuga ko aho hantu hasanzwe hagaragara urugomo rukorwa n’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakunze kwitwa imparata, bavuga ko bakunze kurara banywa inzoga ijoro ryose bikarangira biteje umutekano muke.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza iby’uru rupfu n’abarugizemo uruhare bose.

Ubuyobozi bukaba bwibutsa abaturage kwirinda urugomo no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha nk’ibi bishobora guteza umutekano muke mu baturage.

Abishe umugabo wageragezaga gukiza umugore bari guhigishwa uruhindu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities