Tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Mu kwizihiza uyu munsi bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo, batangaje ko kuba bagiye kumara umwaka batishyuwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara yo muri Mutarama na Gashyantare 2021, bikomeje kubashyira mu gihirahiro; bibaza niba bazayabona cyangwa bazayahomba burundu.
Abarimu batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zibafite mu nshingano kugeza ku rwego rw’Akarere, basaba kwishyurwa ibyo birarane, ariko ngo kugeza ubu, bikaba ntacyo bitanga.
Kalisa ni umwe mu batangiye akazi muri Mutarama 2021, asangiye izo mpungenge na bagenzi be. Agira ati “Ni ikibazo kidukomereye, kubona bigeze iki gihe tutarishyurwa iyo mishahara. Guhera mu ku wa gatatu twishyuza ayo mezi yombi, twategereje amafaranga, tubonye bidushobeye tuniyambaza Akarere, duhamagara ku matelefoni bigera n’ubwo twandika amabaruwa, tubagaragariza ikibazo cyacu; none biracyari ahongaho, nta gisubizo gifatika twigeze duhabwa kugeza ubu!”
Iki kibazo ku ikubitiro abarimu biganjemo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Rulindo bari bagisangiye ari benshi, ariko ubwo byageraga muri Mata uyu mwaka, ngo hari abishyuwe abandi basigara n’ubundi batishyuwe, ari na bo bakomeje gutakamba basaba ko ikibazo cyabo gikemuka.
Ni ikibazo aba barimu bafata nko kurangaranwa, kuba bageze iki gihe kiri gusatira impera y’umwaka bakiberewemo umwenda w’ayo mafaraga y’imishahara, ntibanagaragarizwe icyabiteye.
Mukamihigo ni undi mwarimukazi, agira ati “Nkanjye ayo mafaranga nateganyaga kuyazigama mu bimina duhuriyemo na bagenzi banjye, mvuga nti nagwira nzayashore mu buhinzi n’ubworozi, niteze imbere nk’abandi. None ubu dore igihe kirenga amezi umunani kirashize twiruka mu buyobozi ngo tuyabone, bwaraducecekanye buratwihorera! Twe abatarigeze bishyurwa icyizere ndabona kigenda kiraza amasinde, kandi rwose ntibyumvikana ukuntu iki gihe cyose gishira, ikibazo kizwi n’inzego zose ariko kikaba kidakemuka.”
Akomeza avuga ko ari ibintu we afata nk’uburangare. Ati “Namwe muzi ukuntu muri twa dufaranga ducye mwarimu ahembwa, ari two avanamo ubukode bw’inzu, ayo ahahisha no kurihira abana minerivale. Twibaza impamvu ababishinzwe birengagije ibi, bakaba bakomeje kuryama ku dufaranga twacu ku mpamvu zidasobanutse. Ubu koko bazi ko tubayeho dute?!”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwo ntiburagira icyo bubitangazaho.
Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe uyu mwaka, ku Nsanganyamatsiko igira iti “Abarimu bafata iya mbere mu bihe bigoye, bakongera gutekereza ku hazaza.’’ Binyujijwe ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’Uburezi yabifurije kugira umunsi mwiza.
MUNEZERO Jeanne D’Arc












































































































































































