Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amatora

“U Rwanda Rwishimiye Cyane Ireme ry’Umubano Mwiza Dufitanye” H.E Paul Kagame Ashimira Sassou Nguesso Wongeye Gutorerwa Kuyobora Congo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yifurije Nguesso ishya n’ihirwe muri manda nshya, anagaragaza ko u Rwanda ruha agaciro umubano mwiza n’imikoranire ikomeje kuranga ibihugu byombi.

Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye cyane ireme ry’umubano mwiza dufitanye ndetse no gukomeza ubufatanye bwa hafi, bugamije gushyira mu bikorwa ibyihutirwa dusangiye no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bacu.”

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye bukomeye mu bya dipolomasi na politiki, aho u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville mu mwaka wa 2016, bigamije gukomeza kunoza umubano.

Mu myaka ishize, byanagiranye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubuhahirane, ingendo zo mu kirere, ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera, ibidukikije ndetse n’uburobyi.

Mu Ugushyingo 2021, u Rwanda na Congo-Brazzaville byasinyanye andi masezerano y’ingenzi ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza, imicungire y’ubutaka, iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ingendo zo mu kirere.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’abari bayoboye ububanyi n’amahanga ku mpande zombi, barimo Vincent Biruta na Denis Christel Sassou Nguesso.

Hari kandi n’ubufatanye mu rwego rw’imiturire, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) cy’u Rwanda n’icya SOPRIM muri Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano agamije guteza imbere imijyi no kubaka inzu zigezweho kandi zibereye abaturage benshi.

Muri 2023, ubwo Perezida Nguesso yasuraga u Rwanda, Perezida Kagame yamwambitse umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, anamushimira uruhare rwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika, ndetse amuha inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Congo-Brazzaville yabaye ku ya 15 Werurwe 2026, aho Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 y’amavuko yegukanye manda ya gatanu ku majwi 94.82%.

Denis Sassou Nguesso yatangiye kuyobora igihugu mu 1979, aza gutsindwa mu matora ya 1992, ariko agaruka ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara. Muri 2015, habaye impinduka mu itegeko nshinga rya Congo-Brazzaville, zikuraho imbogamizi ku mubare wa manda n’imyaka y’umukandida, bituma ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Sassou Ngueso yambitswe umudali na H.E Paul Kagame ubwo yasuraga u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities