Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Umubare w’abakobwa bandura Virusi itera SIDA uri hejuru cyane

Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’ubu bwandu. 

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2,2%. 

Abaturage biganjemo urubyiruko basanga hakenewe kongera ubukangurambaga bwimbitse mu guhagarika umuvuduko w’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA (HIV) bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko. 

Babigarutseho ku itariki ya 1 Ukuboza, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe karere ka Huye ku rwego rw’igihugu.

Ndagiwenimana Apollinare atuye mu Murenge wa Muganza wo mu karere ka Gisagara, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko kuba ubwandu bushya burimo kwiyongera mu rubyiruko, biterwa n’uko abantu by’umwihariko urubyiruko, babona icyorezo cya SIDA bakagifata nk’izindi ndwara batagitinya kuyandura. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi, avuga ko mu gukomeza guhanga na SIDA hagabanywa ubwandu bushya, leta ishyize imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO, rigaragaza ko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, abantu bafite virus itera SIDA bari kuri 3% by’abaturage bose.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bwagaragaje ko mu Rwanda ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka itanu ishize, aho abandura kuri ubu ari abantu 5000 ku mwaka. 

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities