Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umujyi wa Kigali na Polisi batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bongeye gutangiza ku nshuro ya 8 ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bugamije kwimakaza umuco wo kurangwa n’isuku n’umutekano.

Ubu bukangurambaga bwa tangijwe ku wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama bukaba buzageza ku ya 16 Kanama 2019.

Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfait Busabizwa, yavuze ko  ari igikorwa ngaruka mwaka bafatanyamo na Polisi bakangurira abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali kurangwa n’isuku n’umutekano.

Yagize ati “Iki ni n’igikorwa ngaruka mwaka ariko buri mwaka ukagira impinduka zawo. Niyo mpamvu uyu mwaka tuzita cyane kureba isuku n’umutekano mu makaritsiye abaturage batuyemo; isuku ntigaragare mu mihanda gusa nyamara aho abaturage batuye n’aho bakorera nta yihari, turashaka kandi kunoza uko imyanda itwarwa n’aho ijya kumenwa naho hakaba nta ngaruka hateza”.

Yongeye ho ko ibyo byose batabigeraho batabifashijwemo n’abaturage ari nayo mpamvu yahamagariye abayobozi bitabiriye uyu muhango gukangurira abaturage kubigira ibyabo bagira isuku uko bikwiye banicungira umutekano batanga amakuru.

Busabizwa ashimira kandi Polisi y’u Rwanda ubufatanye bagirana mu rwego rwo kurushaho kubungabunga isuku n’umutekano by’Umujyi wa Kigali kimwe nuko ibikora n’ahandi.

Umuyobozi wa Polisi wungirije, DCGP Marizamunda, yavuze ko  ko isuku igira isoko, Roho nzima igatura mu mubiri muzima kandi ko umutekano w’umuntu uhera kuba afite ubuzima buzira umuze.

Yagize ati “Umujyi wacu uhurirwamo n’abantu benshi bingeri zose baba abo mu gihugu cyangwa n’abo hanze yacyo. Niyo mpamvu rero tugomba guhora tubungabunga Umujyi wacu tuwugirira isuku kugira ngo ba bandi bawurimo bagire ubuzima bwiza n’umutekano usesuye”.

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu hakwiye kubaho ubufatanye haba mu nzego z’umutekano,iza leta n’izigenga n’abantu ku giti cyabo guharanira ko habaho umuco wo kwimakaza isuku n’isukura aho bari hose.

Umuyobozi wa Polisi wungirije yijeje Umujyi wa Kigali ubufatanye na Polisi nk’uko bisanzwe, ababwira ko aho imfura zisezeraniye ariho zihurira kandi ko imihigo ikomeje n’ubundi ko abazaba aba mbere mu guhiga abandi mu kugira isuku n’umutekano bazabahembwa.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano kimara amezi atandantu.Biteganyijwe ko kizasozwa tariki 16 Kamena uyu mwaka. Insanganyamatsiko igira iti “Tugire Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye.”

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’uturere tugize Umujyi uko ari dutatu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities