Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urugendo rw’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda

Abatuye mu Rwanda n’abahakorera, bemeza ko ikoranabuhanga ririmo kuborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi bitewe na gahunda ya Smart Cities irimo gukurikiranwa n’Ubunyamabanga bw’ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.

Muri Gicurasi 2017 mu nama ya Transform Africa Summit yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, nibwo hafashwe icyemezo cyo gutangiza gahunda yishwe “SMART CITIES” igamije gushyira imbere ikoranabuhanga muri serivisi zose mu mijyi yo kuri uyu mugabane harimo n’uwa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hari gahunda ya ‘Twagiye Cashless’ imaze gushinga imizi, binagaragarira no mu kwishyurana harimo no mu gutwra abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ikoranabuhanga kandi ririmo no kwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije abatuye ibice by’icyaro, aho utudege duto tutagira abapilote twifashishwa mu gutera imiti yica imibu mu bishanga mu rwego rwo kurwanya Malaria ihitana ubuzima bwa benshi.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi yo muri Afurika ifite imishinga y’ikoranabuhanga inaterwa inkunga n’Ubunyamabanga bw’Ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko inama ya Transform Africa yatumye imitangire ya serivisi zitandukanye zishyirwamo ikoranabuhanga igikorwa kigikomeje.

Muri iyi nama ya 6 ya Transform Africa ibera muri Zimbabwe, bimwe mubyo abayirimo bashyize imbere ni ukugira umugabane ufite ubukungu bufite agaciro ka Miliyari zisaga 700 z’amadorari bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ikigo Smart Africa gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, gifite imishinga y’ikoranabuhanga itegerejwe gushyirwa mu bikorwa ifite agaciro ka Miriyari 102.9 z’Amadorari.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities