Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Uruhare rufatika rw’abagabo mu mirimo yo mu rugo rwakwihutisha iterambere ry’umuryango

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette (Ifoto/Rukundo E.)

Abagabo baramutse bagize uruhare mu gukora imirimo idahemberwa yo mu rugo kandi y’ingirakamaro isanzwe ikorwa n’abagore, byarushaho kwihutisha iterambere cyane cyane iry’imiryango yabo.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, ku wa 15 Ukwacyira 2022 mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, ubwo hizirihizwaga ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Minisitiri Bayisenge yagize ati “Icya mbere ni ugufasha umugore muri iyo mirimo si ukuyimukuramo. Hatabayeho guteka, abana n’abakuru ntibabona amafunguro! Hatabayeho kurera ntitwazabona ikiragano kizakurikiraho cy’abantu! Ntabwo umuryango wabaho. Ubwabyo imirimo ni myiza, icyo dukora ni ukwibutsa abanyarwanda ko iyo mirimo ntawe uyihejwemo; umugabo ayigizemo uruhare byamufasha kugirana ubumwe n’abana, bikamufasha gufasha uwo bashakanye urugo rugatera imbere mu buryo bwihuse, kuko umwanya umugore yamaraga muri iyi mirimo wenyine iyo bayifatanyije, umugore na we ajya hanze agakora.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hishimirwa iterambere igihugu kigezeho ryagizwemo uruhare n’umugore. Abagore muri rusange bakwiye gukomeza gukora cyane bafatanyije n’abo bashakanye, bizigamira banitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri agarutse kuri iyi mirimo myinshi yo mu rugo ikorwa n’abagore idahemberwa, ikunze kugara mu bice byo mu cyaro akenshi ahaba hegereye utubari, aho usanga umugabo ahingurana n’umugore akamusiga mu nzira agakomereza mu kabari, yataha akaba yamubaza ibyo yatetse ndetse akaba yanamuhatira gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato atanazirikanye ko ananiwe. 

Nyirajyambere Bellancile ni umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’inama y’igihugu y’abagore (CNF). Yavuze ko abagore bo mu cyaro bishimira agaciro basubijwe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul, asaba abagore gukomeza gukora bahangana n’inzitizi bagihura na zo. 

Yagize ati “Turishimira aho umugore wo mu cyaro ageze tubikesha ubuyobozi bwiza. Nubwo harimo inzitizi agihura na zo zirimo nko kutagira amakuru ahagije ku bigo by’imari no kutamenya gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi, ariko ku bufatanye n’inzego zitandukanye turashaka uko byacyemuka umugore akarushaho kwiteza imbere no guteza imbere umuryango we muri rusange.”

Mukandemezo Constance na Nyandwi Jean Damascene batanze ubuhamya nk’abiteje imbere. Bagarutse ku iterambere bagezeho ubu nk’urugo rutuye mu cyaro, bakesha kwizigamira. Basaba indi miryango gukunda kwizigamira no gushyira hamwe, hagamijwe iterambere ry’urugo.

Mukandemezo yagize ati “Natangiye kwizigamira umugabo andeba ikijisho, ngiye kugenda kubera kutamenya akamaro k’itsinda; ariko maze kugabana ntangiye kugira uruhare mu iterambere ry’urugo yarishimye. Ubu twarubatse kandi tunafite n’indi mishinga myinshi. Abashakanye bakunde kwizigama no gukorera hamwe imiryango izatera imbere.”

Kuri iyi nshuro insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro iragira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Mu karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, imiryango 10 yagabiwe inka, indi 154 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko isezerana imbere y’amategeko, hatanzwe n’amashyiga ya rondereza ku miryango 100. 

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities