Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge -RSB, kigaragaza ko guteza imbere ubuziranenge bw’ibiribwa bigomba guhera ku muhinzi n’umworozi bo hasi, kugera kubatunganya umusaruro nyongeragaciro woherezwa ku masoko y’imbere no hanze y’u Rwanda.
Muri iyi minsi ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) n’Urwego rw’iterambere n’ubukerarugendo (RDB) bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga, hagamijwe kwita ku buziranenge bw’ibiribwa, kugira ngo haboneke umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wujuje ubuziranenge; ubasha gufasha amahoteli n’amaresitora n’abandi bari mu ruherekane bw’ibiribwa, yaba ababicuruza imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Mu bikorwa bimaze iminsi bihari byo gusura amahoteri n’abakora ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, byagaragaye ko abenshi muri bo, by’umwihariko ariho haherwa uruherekane rw’ibikorwa nyongereragaciro ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, batazi ibisabwa.
Aha turavuga kuva ku baguzi basanzwe ku isoko, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, amahoteli n’amaresitora, nk’urwego rukomeje kwiyubaka kandi rufatiye runini ubukungu bw’Igihugu.
Ni inyungu zigera kandi ku bohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi waba utunganyije cyangwa ucuruzwa udatunganyijwe, harimo imbuto n’imboga.
Bavuga ko usanga hari amakuru arimo nk’ibivugwa ko hari ifumbire n’imiti bishobora gutera indwara zikomeye zirimo kanseri n’izindi bita inzaduka, ariko bakabura ubabwira ukuri kwayo.
Uwitwa Uwimana Madeleine umuhinzi w’inyanya wo mu Murenge wa Huye, avuga ko ibyo guhinga mu buryo bwujuje ubuziranenge, bitabareba kuko iyo bajyanye umusaruro ku isoko udasubizwa mu ngo.
Agira ati “Iyo ugize Imana ukabona umusaruro wawe, uba ujya kumenya ubuziranenge buhagije nka nde? Uri Dogiteri cyangwa Goronome?”
Akomeza avuga ko mu myaka isaga 15 amaze ahinga umuceri, ibyo byo gupima ubuziranenge ntaho arabibona, yewe nta n’uraza kumubwira uko bikorwa.
Emmanuel Uwizeyimana na we avuga ko acunganwa no gutera imboga ze umuti wica udukoko, gushyiramo amafumbire ndetse no kuvomera, ibijyanye n’ibishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’uwariye umusaruro we ngo ntacyo abiziho.
Agira ati “Urumva njye iyo njyanye umusaruro ku isoko ukagurwa, ibyo bindi ntibiba bindeba, ntabwo nabeshya nta n’uraza kumbwira ngo ubuziranenge kora gutya.”
Nshirimpaka Jean Claude, ushinzwe ubucuruzi muri Huye Feeld, we agaraza ko kuba baragize amahirwe yo kubona ibyangombwa by’ubuziranenge mu gukora ibiryo by’amatungo, ari imwe mu nzira nziza bumva izarinda abarya ibikomoka mu matungo byujuje ubuziranenge. Ashishikariza n’abandi kubishaka.
Agira ati “HACCP ni ikirango kigufasha gukurikirana igihingwa cyawe, kuva kiri mu murima kugeza ku muntu wanyuma ugiye kubigura byujuje ubuziranenge. Ikindi idufasha kumenya ko ibyo twakira mu ruganda biba byuzuje ubuzirange, natwe tuze kubikoresha no kubibika no kubigeza ku muturage byujuje ubuziranenge, kandi iyo ibiryo bitunganyije itungo rizabifata ntacyo bizayitwara kuko biba byuzuje ubuziranenge, ritange umusaruro ufatika kandi ’uumuturage uzarya ibyarikomotseho nta burwayi azahura nabwo kuko ryariye ibyujuje ubuziranege.”
Akomeza avuga ko kuba barabonye ibyangombwa by’ubuziranenge, byabafashije kunoza imikorere, cyane ko hari ubwo bajyaga babura amasoko, kuko babaga batagifite ariko ubu bapiganwa nk’abandi kandi n’abantu bajyaga batinya kurya inkoko ngo zakuriye iminsi mike, rwose tubizeza ko nta kibazo zitera kuko tuba twazihaye ibiryo byuzuje ubuziranenge.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranege kigaragaza ko guteza imbere ubuziranenge, bw’umwihariko bishingiye ku buziranenge bwa HACCP kuva mu murima kugera ku isahane; ibiribwa bitegurwa bigomba guhera cyane ku muhinzi n’umworozi kuko aribo bagomba kuba isoko y’ubuziranenge buzakurikiraho kuri urwo ruherekane.
Mulindi Jean Bosco, Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, atangaza ko nyuma yo gushyiraho ayo mabwiriza RSB ikorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, bakamenyekanisha amabwiriza y’ubuziranenge ku bazayakoresha.
Aya mabwiriza kandi anatangazwa mu Igazeti ya Leta ariko ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa burakomeza mu kuyamenyekanisha.
Agira ati “Twagiye tugaragaza kenshi ko ubuziranenge butagira igice runaka, bugomba gutangirira hahandi twororera cyangwa mu murima. Ikintu ugaburiye itungo kigira uruhare runini cyane. Ntushobora gusiga ubuziranenge bw’ibyo kurya by’amatungo ngo uzategereze ubuziranenge bw’ibikomokaho. Ibiza ku mahoteri biba byaturutse ku buhinzi no mu matungo, ni yo mpamvu twabonye ko iyo amatungo atariye neza n’ibiyakomokaho bitamera neza nta nubwo rikura neza.”
Nyuma yo gusesengura no gukusanya ko amahoteri n’amaresitora ndetse n’abahinzi n’aborozi bigaragara ko ubuziranenge bw’ibihigwa bugomba guhera mu murima no kuva ku nzego zishinzwe gutubura imbuto, na bo bagomba kuzitubura mu buryo bwujuje ubuziranenge, no kwigisha abahinzi uburyo bategura umurima neza ndetse banakurikiza ibisabwa.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































