Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abana Ndetse n’Abakuru Basabwe Kwita ku Isuku y’Amenyo

Abana basabwe kujya bita ku menyo bayakorera isuku byibuze 2 k'umunsi

Ku wa 27 Werurwe 2026, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Kanwa, wabereye mu Karere ka Gasabo, aho hibanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Mu Kanwa Hazima, Ubuzima Bwiza”. Muri uwo muhango hagarutswe ku kamaro gakomeye ko kwita ku isuku yo mu kanwa nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza, cyane cyane ku bana bato bagomba gutozwa iyo myitwarire hakiri kare.

Ibirori byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bumbogo, aho abanyeshuri bahawe ibikoresho by’isuku birimo uburoso bw’amenyo n’umuti w’amenyo wa fluoride, mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bakwiye kwita ku kanwa nyuma yo kurya ku ishuri. Abitabiriye uyu munsi basabwe gushyira imbere umuco w’isuku, cyane cyane iyo mu kanwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette wari umushyitsi mukuru, yibukije ko gutoza abana isuku yo mu kanwa bigomba gutangirira mu mashuri, kuko ari ho hashyirwaho imizi y’imyitwarire myiza izabafasha mu buzima bwabo bw’igihe kirekire.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba turi hano tuganira ku isuku, ngira ngo mwese murabizi kandi mwarabibonye, igihugu cyacu kiri ku rugamba rw’isuku, mwarabibonye yaba ubukangurambaga bwa Isuku Hose, cyangwa se FresherikuIshuri mu mashuri, ni byiza rero ko dukomeza kubigarukaho, kubera ko iyo dukoze gahunda nk’iyingiyi itanga umusaruro, njyewe nita isuku indangagaciro twakagombye kuba tugenderaho, iyo abanyeshuri babyumvise, biroroha cyane ko ubutumwa babugeza hirya no hino.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, na we yashimangiye ko kwita ku kanwa ari ingenzi ku buzima bw’umuntu muri rusange, anasaba ubufatanye bw’abaturage bose mu kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Ubu rero ni ubufatanye mu gukangurira abana, abarezi n’ababyeyi kuri iki gice cy’umubiri bamwe bakeka ko kidasukurwa, turagira ngo rero dutume abana mwabonye ubu butumwa bujyanye no kugira isuku mu kanwa ko mubugeza ku babyeyi banyu kugira ngo intego yacu y’uyu munsi ize kugerwaho kandi bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza, aha tuributsa abari hano kuza kudufasha muri ubwo bukangurambaga kuko icyo gice cy’umubiri nacyo gikeneye kwitabwaho cyane, ndetse by’umwihariko bakanazirikana ko isuku ari isoko y’ubuzima kandi ko kwirinda biruta kwivuza.”

Fabrice Niyibizi uyobora urugaga rw’abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa, yavuze ko abantu benshi bagera kwa muganga uburwayi bwaramaze gukomera, bigatuma rimwe na rimwe bibasaba gukurwamo amenyo aho kuyabungabunga.

Ati: “Ni ikintu cy’ingenzi ko isuku yo mu kanwa itangira kwigishwa abana bakiri bato kugira ngo babikurane, ibyo tujya duhura nabyo iyo tuvura abantu mu bice bitandukanye by’igihugu, duhura n’ikibazo cy’uko abantu benshi baza kwivuza mu by’ukuri uburwayi bwarageze kure ku buryo bumwe mu buvuzi dutanga ari ubwo gukura ayo menyo, kandi mu byukuri twakabaye tuyabungabunga tukanayasazana, ari nayo mpmvu rero dushishikariza abantu koza mu kanwa nibura inshuri 2 ku munsi.”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita k’Ubuzima (RBC), Irene Bagahirwa yavuze ko amashuri ari ahantu heza ho gutoza abana kwita kugira isuku yo mu kanwa, kuko bigira ingaruka nziza no ku myigire yabo.

Yagize ati: “Twabonye ko aho abana bakomeje kugira isuku yo mu kanwa, uburwayi bw’amenyo bwagabanutse cyane, ndetse abana bafite uburibwe buke mu kanwa, bigatuma bagira imyigire myiza. Ni ngombwa rero ko buri mwana amenya kwita ku kanwa hakiri kare.”

Dr. Brian Chirombo, uhagarariye OMS mu Rwanda, yavuze ko indwara zo mu kanwa zikomeje kugaragara ku rwego rw’isi, asaba ko hibandwa ku kuzirinda hakiri kare, agira ati: “Ni ngombwa kwita ku kanwa hakiri kare, cyane cyane ku bana, kuko ibyangiritse bikunze gutangira bakiri bato kandi bikagorana kubikosora. Gusura muganga w’amenyo, gukoresha fluoride, no kugabanya isukari ni ingenzi mu gukumira izo ndwara.”

Uhagarariye OMS mu Rwanda Dr. Brian Chirombo

Imibare igaragazwa na RBC yerekana ko Abanyarwanda benshi bataragira umuco wo gusura abaganga b’amenyo, aho 57% batigeze babikora, mu gihe 19% gusa ari bo boza amenyo kabiri ku munsi. Ibi bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure mu gukangurira abaturage kwita kuri ubu buzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities