Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda bo muri Senegali bizihije umunsi mukuru w’intwari z’igihugu (Amafoto)

Ku wa 04 Gashyantare 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegali, bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho bahawe ikiganiro na Dr Jean Damascene BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, cyibanze ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda zikaba n’ishingiro ry’ubutwari.

Uwo munsi wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda na Place du Souvenir Africain ifite mu nshingano gufasha ibihugu bya Afurika gusigasira no guteza imbere umurage wa Afurika no kumenyekanisha amateka yaranze intwari za Afurika mu bihe bitandukanye, binyuze muri muzika ya Jazz y’itsinda JAMM Jazz’Afrika.

Madamu Diop Ngakane Gning, Umuyobozi wa Place du Souvenir Africain agaragaza ko bishimira ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Senegali na Place du Souvenir Africain mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade y’u Rwanda, kandi ko Ambasade yanabafashije guteza imbere gahunda ya Jazz’Africa kugirango intwari za Afurika zifatirweho urugero.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Jean Pierre Karabaranga, asobanura abari mu byiciro by’intwari zirimo Imanzi, Imena n’Ingenzi n’ibyaziranze aho zitangiye abandi Banyarwanda kugera n’aho zihara ubuzima bwazo ; zikaba zarasize umurage mwiza wubakiweho ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere igihugu kigezeho.

Agaruka ku butumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yagejeje ku Banyarwanda tariki ya 1 Gashyantare ku munsi w’Intwari z’Igihugu aho yagize ati “uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye”. Agaragaza ko ibikorwa byose bitegurwa na Ambasade byubakiye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Senegali, by’umwihariko Abakuru babyo, Perezida Paul Kagame na Perezida Macky Sall.

Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Prof. Abdoulaye Racine Senghor, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya “Musee des Civilisations Noires” batanze ikiganiro kijyanye n’ubutwari n’ubumwe bw’abatuye Igihugu.  

Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikiganiro cye cyibanda ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda, abakurambere bigishaga abana babo zirimo ubutwari, ubumwe, ubufatanye, kugira ishyaka, ubwitange, ubuvandimwe, ubusabane, gukunda Igihugu, gukunda umurimo, kugira ubuntu n’ubupfura, ubworoherane, ubushishozi, ubwangamugayo, kuvuga ukuri, kubungabunga ubuzima, kubaha inama z’abakuru zikaba ishingiro ry’ubutwari aho zigishirizwaga mu Itorero. Magingo aya izo ndangagaciro zigishwa urubyiruko kugira ngo zibe arizo zibaranga mu buzima bwa buri munsi.

Asobanura kandi amateka Abanyarwanda banyuzemo mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yerekana ko Abanyarwanda bahisemo ibibabereye, akaba aribyo bashyira imbere mu kwikemurira ibibazo byatewe na Jenoside yakoerwe Abatutsi.

Prof. Abdoulaye Racine Senghor agaruka ku mateka yaranze Senegali, aho Abanyasenegali baranzwe no kugira ubumwe hagati yabo, byatumye Igihugu kigira amahoro; aho baranzwe no guhuza imico itandukanye y’abatuye icyo Gihugu aho kubatandukanya, byose bishingiye ku buyobozi bwiza Igihugu cyagize kuva cyabona ubwigenge.

Bwana Aliou SOW, Minisitiri w’Umuco mu Gihugu cya Senegali witabiriye uwo munsi mukuru, agaragaza ko ubufatanye mu kwizihiza uwo munsi w’Intwari z’u Rwanda bushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’umuco.

Agaruka ku butwari ntagereranywa bwaranze ingabo zabohoye Igihugu, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’abahagaze ku bitekerezo byiza byari bigamije kubaka Igihugu bakabizizwa. Agaragaza ko banashima ubutwari bwaranze Cpt Mbaye Diagne, Umunyasenegali wari mu ngabo za MINUAR, waranzwe n’umutima wa kimuntu wo kurokora abahigwagwa mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Yongeraho ko urubyiruko rugomba gukomeza kwigishwa kugira ngo rusigasire uwo murage mwiza w’intwari.

Agaragaza ko Senegal yifuza gukorana n’u Rwanda kugira ngo barwigireho, bityo ababyiruka n’abazaza nyuma bazubake Afurika ishinze imizi kandi ifite indangagaciro.

Mu kwizihiza uwo munsi, hateguwe imurika-gurisha ry’ibicuruzwa harimo n’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda” na Made in Senegal ryitabiriwe n’abagera kuri 50.

Uwo munsi wanaranzwe n’irushanwa ryakozwe n’abawitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga. Abatsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege ane (4) yatanzwe ku bufatanye na RwandAir, gusura Pariki z’Igihugu n’inzu ndangamurage z’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), telefoni zikorerwa mu Rwanda na Maraphone Rwanda n’ibindi bikorerwa mu Rwanda harimo icyayi n’ikawa byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB).

Inshuti ya Panorama i Dakar

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities