Amakuru aturuka muri Israel avuga ko umwe mu bayobozi bakomeye mu by’umutekano muri Iran, Ali Larijani, ashobora kuba yiciwe mu gitero, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz. Icyakora ubuyobozi bwa Iran ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru.
Iki kikaba ari igihombo gikomeye ku buyobozi bwa Iran muri iki gihe aka karere kari mu bibazo bikomeye by’umutekano. Ibi bibaye nyuma y’andi makuru yavugaga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, na we yishwe mu bitero bivugwa ko byakozwe na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Larijani akaba yari amaze kuba umwe mu bayobozi bagaragara cyane mu buyobozi bwa Iran, mu gihe Umuyobozi Mushya w’Ikirenga, Mojtaba Khamenei, atagaragara cyane mu ruhame.
Mu minsi ishize, Larijani yari yagaragaye mu myigaragambyo yashyigikiraga ubutegetsi yabereye i Tehran, aho yagaragazaga ko igihugu kitazacika intege nubwo gikomeje guhura n’igitutu cya gisirikare.
Uyu mugabo yari umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini mu buyobozi bwa Iran, aho yagize uruhare rukomeye mu igenamigambi ry’umutekano n’iry’ingufu za kirimbuzi z’igihugu, aho yigeze kuyobora Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibijyanye na gahunda za kirimbuzi.
Abasesenguzi bavuga ko Larijani yari umuntu uzi neza uburyo ubutegetsi bwa Iran bukora n’uko bushobora kuganira n’ibindi bihugu. Umusesenguzi Ali Vaez wo mu muryango International Crisis Group yigeze kumusobanura nk’umuntu w’inararibonye mu bya politiki kandi uzi neza uburyo bwo kuganira n’ibihugu byo hanze.
Larijani yavukiye muri Iraq mu muryango w’abihaye Imana bafite izina rikomeye. Mu buzima bwe bwa politiki akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba mu ngabo za Revolutionary Guard, kuyobora ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ndetse no kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran mu gihe kirenga imyaka icumi.
Yanabaye umuhuza mukuru wa Iran mu biganiro byari bijyanye na gahunda zayo za kirimbuzi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Yari mu bashyigikiye amasezerano ya kirimbuzi yo mu 2015, mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyavamo.
Mu myaka ya vuba, yari yongeye kugira uruhare rukomeye mu biganiro bya dipolomasi, aho Iran yari yatangiye kwegera ibihugu byo mu karere ka Gulf ishaka kongera kugirana ibiganiro mbere y’uko intambara itangira.
Nubwo bamwe bamubonaga nk’umuntu ushobora kuganira n’abandi, Larijani yakomeje gushyigikira gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za kirimbuzi. Mu mwaka wa 2025 yari yaraburiye ko igitutu gikomeje gushyirwa kuri Iran gishobora kuyisunikira ku cyemezo gikomeye cyo gukora intwaro za kirimbuzi.
Uyu mugabo Larijani akaba yari yaranashyizwe ku rutonde rw’abayobozi bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburyo ubutegetsi bwa Iran bwitwaye mu myigaragambyo yabaye mu gihugu, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavugaga ko abantu benshi bishwe.








































































































































































