Amerika na Iran byageze ku masezerano y’agahenge k’igihe gito k’ibyumweru bibiri, agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’impande zombi, ndetse no gutanga umwanya wo gukomeza ibiganiro bya dipolomasi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemeye guhagarika ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero kuri Iran muri icyo gihe, ashimangira ko bizashoboka gusa mu gihe Iran yemeye kongera gufungura umuhora wa Hormuz ku buryo bwuzuye kandi butekanye.
Yagize ati: “Nemeye guhagarika gukoresha ibisasu no gutera Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Aka kazaba ari AGAHENGE k’impande ebyiri.”
Trump yavuze ko aya masezerano ashingiye ku kuba Iran yemera ko ingendo zo mu nyanja zinyura muri Hormuz zisubira ku murongo, kuko uwo muhora ufite akamaro kanini mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Abbas Araghchi yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibikorwa byacyo bya gisirikare mu gihe ibitero byose kuri Iran byaba bihagaritswe.
Yagize ati: “Niba ibitero kuri Irani bihagaritswe, Ingabo zacu Zikomeye zizahagarika ibikorwa [operations] byazo by’ubwirinzi.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’ayo masezerano, umutekano wo mu muhora wa Hormuz uzarindwa n’ingabo za Iran ku bufatanye n’izindi nzego, hagamijwe korohereza ubuhahirane mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko igihugu cye cyagize uruhare mu koroshya ibiganiro byagejeje kuri ayo masezerano, ndetse ko kizakira ibiganiro by’impande zombi bizabera i Islamabad mu minsi iri imbere.
Yavuze ko agahenge katangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya kandi ko kagamije no gutanga umwanya wo gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’impande zombi.
Nubwo Israel yatangaje ko ishyigikiye igitekerezo cy’agahenge, yagaragaje ko hari aho itabyumva kimwe n’ibindi bihugu, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’akarere ka Libani muri ayo masezerano.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Amerika na Israel byatangiye ibikorwa bya gisirikare byibasira Iran, ibintu byatumye umutekano w’akarere ujya mu kaga.
Aya masezerano y’agahenge, nubwo ari ay’igihe gito, aratanga icyizere ku isi ko hashobora kuboneka umuti urambye w’amakimbirane, binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.

Isi igiye kumara ibyumweru bibiri ituje nta bisasu byumvikanamo

















































































































































































