Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Abarerera muri ECD ya Nyamata barasaba kongererwa ibyumba byakira abana

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, aganiriza abana muri ECD ya Nyamata (Ifoto/Munezero J.)

Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, basaraba kongererwa ibyumba kuko ibyo bafite bimaze kubabana bikeya. Mbere bari bafite abana 200 ariko uyu mwaka hiyongereyeho 130.

Uku kugira umubare w’abana benshi muri ECD ya Nyamata byatumye hari abajyanwayo mu gitondo, abandi bakajyayo nyuma ya saa sita. Aba banyuma bibagiraho ingaruka kuko bahagera bakisinzirira kubera kunanirwa.

Ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard basuraga ECD ya Nyamata, bagaragarijwe impungenge z’ubushobozi bw’urwo rugo kuko rudashobora kwakira abana bose icyarimwe.

Ikigo mbonezamikurire cya Nyamata cyubatswe ku bufatanye na UNICEF, Akarere ka Bugesera n’Umuryango Help a Child. Gifite ibyumba bitanu byakiraga abana 200 ariko ubu bageze kuri 330.

Mukarurangwa Marie Jeanne ni umwe mu babyeyi barerera muri uru rugo mbonezamikurire yavuze ko iri rerero ribafasha mu kurera abana babo neza.

Agira ati: “Mbere twahuraga n’ikibazo cyo kuba amashuri yari kure kandi amenshi ari ayigenga akaba anahenze. Iri shuri rero akamaro ridufitiye tuharerera abana bacu kandi riratwegereye, nta mwana ukirererwa mu rugo, kuko umwana wese ugejeje imyaka itatu tumuzana hano mu kigo mbonezamikurire.”

Akomeza agira ati : “Turasaba ko batwubakira ibindi byumba kugira ngo abana biga nimugoroba bazajye biga mugitondo babone umwanya wo kuruhuka bityo binorohereze ababyeyi babo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ashimira ababyeyi bumvise akamaro ko kugana ibi bigo bakaza ari benshi. Avuga ko bagiye gushaka amafaranga kugira ngo bongere ibyumba.

Agira ati “Ubu rero icyo tugiye gukora ni ugushaka amikoro y’Akarere n’abafatanyabokorwa, turebe uko twongera ibyumba kuri iki kigo, ari nako twubaka ibindi bigo ahantu hatandukanye kugira ngo ari ab’uyu mwaka ari n’abandi bana bazaza umwaka utaha, bazabone aho babakirira hahagije.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, atangaza ko ashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo Mbonezamikurire z’Abana bato (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, avuga ko ari uburyo bwiza bwo kurera abana neza.

Agira ati: “Ndatekereza ko ari uburyo bwiza kandi nashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho haba mu kubigisha ndetse no kubagaburira. Byanejeje kubona uburyo bafatamo amafunguro, no kubona bimwe mu bikoresho byifashishwa mu isuku, kwigisha abana ndetse bikanabafasha gutyaza ubwenge.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa Ibigo Mbonezamikurire by’Abana bato (ECD) bigera kuri 26 bibarizwa mu mirenge 15 igize aka karere.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities