Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abaturage basabwa kwikura mu bukene babyaza umusaruro amahirwe babona

Abaturage bo mu mirenge 14 igize akarere ka Huye, barashishikarizwa gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe babona binyuze mu nkunga zinyuranye bagenerwa n’abafatanyabikorwa, bakikura mu bukene.

Ibi byagarutswe n’abayobozi batandukanye ku wa 23 Kamena 2023 mu karere ka Huye, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF).

Ugirumurera Cyprien, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, atangaza ko kugira abaterankunga ku bagenerwabikorwa ari amahirwe. Asaba abaturage kuyabyaza umusaruro.

Agira ati “Turifuza ko buri muturage yagira icyo asigarana ku nkunga y’abafatanyabikorwa, kuko na we ari umufatanyabikorwa; akagira aho ava n’aho ajya, yiteje imbere. Twabonye ko kuva mu bukene bishoboka, natwe turasabwa kuhashyira imbaraga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, atangaza ko gukomeza gusobanurira abaturage ari ingenzi, bakamenya icyo basabwa kugira ngo bagire uruhare mu kwiteza imbere.

Agira ati “Tugerageze tuzamure imyumvire y’umuturage, yumve ko akwiye kugira uruhare mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu bimukorerwa. Ibyo ni byo bizatuma n’imihigo tuyesa ku buryo bworoshye.”

Iri murikabikirwa kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa basaga 50, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “JADF Huye, Urugamba rwo kurwanya ubukene mu buryo burambye umuturage abigizemo uruhare.”

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, Abaturage bo mu miryango 15 bo mu murenge wa Ruhashya bavuye mu bukene (graduation from poor), abandi 907 biyemeza gutera iyo ntambwe binyuze mu masezerano bagize ku wa 21 Kamena 2023, ko mu myaka ibiri bazaba babuvuyemo.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities