Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Ikigero cy’Abandura Sida mu Rwanda Cyaragabanyutse

U Rwanda rwarenze ku kigero cya 95-95-95 mu guhangana na virusi itera SIDA

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igihugu kimaze kugera ku rwego rwo hejuru mu guhangana na virusi itera SIDA, aho cyarengeje intego ya 95-95-95 yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ishusho rusange y’aho urwego rw’ubuzima rugeze, mu kiganiro cyabaye ku wa 26 Werurwe 2026.

Yasobanuye ko intego ya 95-95-95 igamije ko 95% by’abafite virusi itera SIDA baba bazi uko bahagaze, 95% byabo bagahabwa imiti igabanya ubukana, naho 95% bakagira virusi yagabanyutse ku buryo idakomeza kubangamira ubuzima bwabo. Yagaragaje ko u Rwanda rwarengeje iyi ntego, aho imibare igezweho igaragaza ko 96% by’abanduye bazi uko bahagaze, 98% bari ku miti, naho 98% ubukana bwa virusi buri ku rwego ruto cyane.

Yagize ati: “Ibyagezweho n’ u Rwanda mu kurwanya virusi itera SIDA bigaragaza umusaruro wo kwiyemeza no gukorera ku ntego.“

Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima, mu gihe umubare w’abandura bashya wagabanutse ukagera ku bantu bagera ku 3,200 ku mwaka.

Nubwo bimeze bityo ariko, igihugu gikomeje guhangana n’indi mbogamizi z’ubuzima zirimo iz’indwara zitandura zigenda ziyongera, mu gihe n’izandura zitari zacika burundu.

Mu guhangana n’ibi bibazo byombi, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bushya bwo kunoza serivisi, hagamijwe kongera ireme ry’ubuvuzi no kugeza serivisi nziza ku baturage bose.

Minisitiri Nsengiyumva, yanagaragaje ko hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa zirimo gukumira indwara zifitanye isano, kongerera ubumenyi abakozi b’ubuzima no kubongerera ubushobozi, byose bigamije guteza imbere serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities