Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikoranabuhanga rya telefone ryitezweho umusemburo w’iterambere rya Afurika _Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame agaragaza ko n’ubwo ikoranabuhanga ariryo musemburo w’iterambere rya Afurika hakiri byinshi byo kunozwa, kuko usanga n’ahagera umurongo mugari wa internet hafi kimwe cya kabiri cy’abahatuye ntayo babona.

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ryifashisha telefoni, iteraniye bwa mbere muri Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2000 biganjemo abari mu rwego rw’ikoranabuhanga nka ba minisitiri b’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Iyi nama igamije kongera umubare w’abatunze telefoni zigezweho n’umubare w’abagerwaho na internet muri rusange.

Perezida Paul Kagame agaragaza ko Afurika imaze gukora byinshi muri uru rwego rw’ikoranabuhanga birimo ibikorwaremezo, icyakora ngo n’inzira iracyari ndende cyane cyane kubyaza umusaruro n’ibimaze gushyirwaho.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rigezweho ni umusemburo w’iterambere muri Afurika. N’ubwo bimeze bityo ariko, hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ntibabasha kubona internet kabone n’ubwo baba bari mu bice bigerwamo n’umuyoboro mugari wa internet.

Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi, ariko ubwabyo byonyine ntibihagije. Kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira, hakenewe n’ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rya digital ndetse kuryigisha abaturage bikwiye kwinjizwa muri za politiki zacu. Mu Rwanda ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera, hubatswe Kigali Innovation City umushinga ugamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga igitangira.”

Ku rubyiruko, Umukuru w’igihugu yongeye gusaba za Leta gutanga amahirwe abakiri bato bakagaragaza impano zabo mu ikoranabuhanga bahanga ibishya bikemura ibibazo bicyugarije Afurika.

“Afurika ifite urubyiruko rukora kandi rukanahanga ibishya mu ikoranabuhanga, rushakisha urubuga rukwiye rwo gutanga ibisubizo. Ntidushobora kugabanya umubare w’abari muri uru rwego, cyangwa ngo twicare gusa mu gihe bo bashakira ibisubizo hanze ya Afurika. Urubyiruko rwacu rufite byinshi byo gutanga. Dukwiye kuzuza inshingano zacu kandi tukubahiriza ibyo tubasezeranya.”

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko ikoranabuhanga rirambye kandi rifitiye akamaro bose ritagerwaho mu gihe hakiri ahakigaragara ubusumbane ndetse n’ibiciro bigihanitse.

Umukuru w’igihugu anasanga mu kwihutisha iterambere, bikwiye ko ikoranabuhanga rigendana n’imiyoborere myiza aho ibivugwa n’abayobozi bikwiye no gushyirwa mu bikorwa mu mpinduka z’abaturage.

Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA igaragaza ko abafatabuguzi ba telefoni muri Kanama 2021 bageze kuri 11,087,928.

Mu baturage ijana, nibura 85.6 bafite ifatabuguzi rya telefone, ni ukuvuga SIM Card.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities