Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Imirwano ikaze hagati ya FRDC na M23 irakomeje

Mu gihe dipolomasi igenda biguruntege mu burasirazuba bwa DRC, imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 ikomeje gukara.

Umunsi wa gatanu w’imirwano ikurikirana hagati y’abasirikare ba congo n’inyeshyamba za M23, kuva igitero kinini cy’indege no ku butaka cyatangijwe na FARDC kugira ngo bagerageze kwigarurira uduce tumwe turi mu maboko y’umutwe wa M23.

Imirwano yongeye gusubukurwa mu gitondo cyo ku wa mbere ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivili n’abanyamakuru i Goma yemeza ko mu gace ka Kibumba abasirikare ba Kongo babashije guhagarika igitero gikomeye cya M23 isubizwa inyuma ibilometero icumi.

Kwiyongera kw’impunzi muri Goma

Inkongi z’imbunda zikomeye, imirwano yo ku butaka iravugwa mu gace ka Nyiragongo, aho bivugwa ko impunzi zigenda ziyongera mu mujyi wa Goma.

Amakuru agera kuri Panorama yemeza ko mu majyaruguru ya Rutshuru, ahitwa Mabenga hari habareye inkundura haratuje, nk’uko amakuru yacu abitangaza. Gusa ikizwi ni uko imijyi ya Rutshuru-centre na Kiwanja ikigenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Kugeza ubu, ingabo za Kongo ntizigeze zitangaza ibyangirikiye muri iyi mirwano, mu gihe ku ruhande rwa M23, bivugwa cyane cyane ko hashenywe tanki enye za T55 za FARDC.

Hagati aho, Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, akomeje kugisha inama i Kinshasa aho yageze, nyuma yo guhura na Perezida Felix Tshisekedi ku cyumweru.

Ibiganiro by’ amahoro i Nairobi

Uhagarariye Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) yakomeje kugisha inama ku wa mbere, harimo n’ikiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Monusco, Bintou Keita.

Uhuru Kenyatta ayoboye ibiganiro byinshi bizaba kugeza mu ntangiriro z’umugoroba hamwe na guverinoma, abahagarariye abaturage bo mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, hamwe n’abadipolomate.

Intego y’ibi biganiro yari ukwitegura icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro by’amahoro bizaba kuva ku ya 21 Ugushyingo i Nairobi, nk’uko EAC ibitangaza.

Ibi biganiro bigomba guhuriza hamwe, kuri iyi nshuro, guverinoma ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’abayobozi b’imiryango baturutsemo.

Umutwe wa M23 ni umwe rukumbi witwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu wakomeje guhezwa mu biganiro bya Nairobi…mu gihe uyu mutwe uvuga ko uharanira ko ijambo n’uburenganzira bw’ abavuga ikinyarwanda muri DRC.

Leta y’iki gihugu iwushinja kwigomeka ndetse no kuba ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda mu gihe narwo rubihakana rwivuye inyuma, ahubwo igasaba abanyekongo kwikemurira ikibazo cyabo bwite.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities