Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere -RGB, rurasaba imiryango mpuzamahanga itari iya Leta kongera ubugenzi ku nkomoko y’amafaranga ikoresha n’icyo akoreshwa, hirindwa ko hari aho yahurira n’ibyaha by’iterabwoba cyangwa kunyereza imitungo ya rubanda.
Imiryango mpuzamahanga itari ya leta akenshi ikura ubushobozi bw’amafaranga mu bigo n’imiryango mpuzamahanga na za guverinoma. Icyakora ngo hari igihe ayo mafaranga yava mu bikorwa bigize ibyaha, cyane cyane iterabwoba nk’uko bisobanurwa na William Mutero uyobora ihuriro ry’iyi miryango mu Rwanda.
Agira ati “Mu miterere bwite y’ imiryango mpuzamahanga itari iya leta dukura ubushobozi bw’amafaranga mu bigo mpuzamahanga, rero nubwo aya mafaranga aza mu Rwanda hagamijwe gukoreshwa ibyiza. Tugomba kumenya aho ava kandi ikoreshwa ryayo rikaba riri mu buryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’igihugu dukoreramo. Ni ingenzi rero kumenya aho ayo mafaranga ava, kandi ko adafite aho ahuriye n’ibyaha kuko tunabibazwa n’inzego za leta zitugenzura, ibyo nibyo bizadufasha kumenya neza ko natwe imiryango yacu ntaho ihuriye no gutera inkunga iterabwoba cyangwa inyerezwa ry’umutungo.”
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere -RGB, rushima uruhare imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ikomeje kugira mu rugendo rugana ku cyerekezo 2050 igihugu cyihaye, ariko bakibutsa iyi miryango amahitamo u Rwanda rwakoze harimo guharanira iterambere rirambye no kubaka ubukungu budashingiye ku byaha nk’uko byasobanuwe na Dr. Usta Kaitesi, Umukuru w’uru rwego.
Ati “Ntabwo twifuza gukoresha amafaranga akomoka mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, nk’igihugu twiyemeje kurwanya ibintu nk’ibi. Twibutsaga aba bantu ko nubwo twifuza gutera imbere cyane hari aho tutakura isoko y’iterambere nk’aho nyine mu bintu bitemewe n’amategeko. Twabasabye kugenda bakisuzuma, bagashyiraho uburyo bwo guhora bisuzuma, ejo hatazagira uyobereza amafaranga iwanyu yitwa ko aje guteza imbere abanyarwanda kandi aje gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, cyangwa se akomoka mu bikorwa nk’ibyo by’iterabwoba, cyangwa mu bindi bikorwa igihugu cyacu cyiyemeje kurwanya.”
Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya leta ikorera mu Rwanda ubu rifite abanyamuryango barenga 70 ikoresha miliyoni zigera kuri 2012 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, mu bikorwa bigamije iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage.
Panorama









































































































































































