Mu izina ry’Umuvuguzi wayo, M23 isanga n’ubwo FARDC yahindurirwa abayobozi bose, mu gihe cyose, ariko imikorere n’imyumvire ya politike idahindutse, Repubulika ya Demokarasi ya Congo izahora mu bibazo by’urudaca.
Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma nyuma y’aho Perezida wa Congo-Kinshasa, Felix Antoine Tshisekedi ahaye Lt. Gen Christian Tshiwewe Songesha umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC.
Lt. Gen Christian Tshiwewe Songesha w’imyaka 54 y’amavuko, ni inkoramutima ya Perezida Felix Tshisekedi yatangiye kumwiyegereza muri 2020 ubwo yamugiraga umuyobozi w’ingabo zimurinda.
Icyo gihe yashinze Lt. Gen Tshiwewe kumurindira umutekano mu gihe yasimburaga Joseph Kabila kuko hari umwuka mubi.
Mu kiganiro kigufi na Panorama, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, Umuvugizi wa ARC/M23, Major Willy Ngoma yavuze ko agace bagenzura (Bunagana} gafite umutuzo uhagije kandi ko ubuzima bukomeje kugenda neza aho abanyeshuli bari gukurikirana amasomo yabo neza ndetse n’ abaturage bari mu mirimo yabo isanzwe ibatunze.
Tumubajije ku bijyanye n’ umugambi wo gukora M23 mu birindiro byayo I Bunagana nk’uko byagiye bitangazwa na Leta ya Kinshasa ifatanyije na sosiyete sivile, Ngoma yarahiye ati “Ntabwo Umujyi muto wa Bunagana wafatwa ku ngufu za FARDC, gusa icyo dukomeje guha agaciro n’ ibiganiro by’amahoro ku mpande zombi.”
Kuri iyi ngingo y’impinduka zabaye mu nzego zo hejuru za gisirikare, Maj Ngoma asanga ibyo Perezida Tshiskedi akora yabigereranya no guhindura umushoferi ariko imodoka ishaje”.
Ati “Namwe bantu mufite ubwenge mwibaze! Ese koko kuba utunze imodoka ishaje yanaboze ugahindura umushoferi gusa imodoka ikaguma ari ya yind hari icyo bimaze?”
Izindi mpinduka zabaye mu gisirikare n’uko Gen Léon–Richard Kasonga yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ubuyobozi n’ibikoresho na ho ingabo zirinda Umukuru w’igihugu zigiye kuyoborwa na Gen Ephraïm Kabi Kiriza, wari ku mwanya wa gatatu mu buyobozi bw’izi ngabo.
Gaston Rwaka












































































































































































