Connect with us

Hi, what are you looking for?

Entertainment

Kigali: Hatangijwe Igisope cya Gospel

Panorama Entertainment

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bajyaga bifuza kubona aho bagorobereza cyane muri Weekend bashyiriwe ho gahunda yiswe “Igisope cya Gospel” aho bazajya bacurangirwa n’abaramyi bakunda.

Ubusanzwe muri Weekend wumva abantu bavuga ngo nihe hari Igisope cyiryoshye ariko ibi bigakorerwa mu mahoteli n’utubari ndetse ugasanga hafi ijana ku ijana haracurangwa indirimbo abarokore bita iz’Isi kuri ubu aba nabo bashyizwe igorora.

Iyi gahunda yiswe “ Juru mu ijoro rya Dove” yatangijwe ku mugoroba w’itariki ya 14 Nzeri 2024, itangizwa n’igitaramo cyo gusogongera Alubumu ya Alexis Dusabe yise ‘Amavuta y’igiciro’  ibirori byaberaga muri Dove Hotel ari naho iki gisope cyizajya kibera.

Umuyobozi wa Dove Investment Co. Ltd, Rutagengwa Philbert, asanga ari gahunda izafasha abakunzi ba gospek kubona aho basabanira n’imiryango yabo muri weekend.

Agira ati “Abantu iyo bavuga ngo bagiye mu gisope hari abagira ngo nibindi ariko turashaka guhurizxa hamwe abahanzi baririmba indirimbo za gospel kuko dufite n’abahanzi beza kuburyo abantu bajya bahahurira bakizihirwana nk’imiryango cyangwa inshuti ari nako baryoherwa n’umuziki uyunguruye bakunda.”

Umushumba Mukuru w’itorero rya ADPR Rev. Isaïe Ndayizeye yahamagariye abandi bashumba n’ibindi bigo by’abikorera gutera inkunga abahanzi ndetse no kuzamura Impano.

Agira ati “Icyo nagarukaho nuko nk’abashumba mu byiciro bitandukanye bakwiye kwita no kurera impano zitandukanye nk’abaririmbyi, abacuranzi abatunganya amajwi kuko iyo tutabafite bigorana guhuza abantu, birenge kwita ku baririmbira mu matsinda bigere no ku baririmba ku giti cyabo bahabwe amaboko babakomeze.

Umuramyi Alexis Dusabe avuga ko yishimira intambwe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze gutera ugereranyije n’imyaka ya za 2005 ubwo yasohoraga Alubumu ye yambere yiswe “Umuyoboro”.

Bamwe mu byamamare bari muri iki gitaramo twavuaga Israel Mbonyi, David Bayingana, Muyoboke Alex, Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, Mutesi Scovia washinze Mama Urwagasabo, Nel Ngabo, Massamba Intore, Mariya Yohana, ndetse n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Ndayizeye Isaïe.

Alexis Dusabe yakusanyije agera kuri miliyoni 15 z’amanyarwanda nk’amafaranga yaguzwe iyi alubumu ye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities