Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko impinduka ziherutse gukorwa muri gahunda ya Mituweli zigamije kuyongerera imbaraga no kuyigira irambye, ko atari ugushyiraho umutwaro ku baturage.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bitabira kwivuza hakiri kare, aho yagize ati: “Mituweli yatumye Abanyarwanda benshi batinyuka kujya kwa muganga hakiri kare. Turishimira ko abagera kuri 88% bayikoresha.”
Yasobanuye ko uburyo bushya bwo gutanga umusanzu bushingiye ku byiciro by’imibereho, aho abatishoboye bafashwa na Leta ikabishyurira 100%, mu gihe abandi batanga amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwabo, ari hagati ya 3.000 Frw na 20.000 Frw.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko impamvu y’izamuka ry’umusanzu ari uko serivisi zitangwa na Mituweli ziyongeye, harimo izihenze nko kuvura kanseri, gusimbuza impyiko, kubaga umutima n’amagufwa, ndetse no kubona imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bugezweho.
Yavuze ko mu myaka icumi ishize, amafaranga akoreshwa muri iyi gahunda yiyongereye cyane, ava kuri miliyari 39 Frw mu mwaka wa 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu 2024/2025.
Yibukije ko buri Munyarwanda agomba kugira uruhare mu kwita ku buzima bwe, agira ati: “Twese nk’Abanyarwanda, ubuzima bwacu nitwe bureba kuko tuzi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva, yakomeje asobanura ko aya mavugurura agamije kongera imikorere myiza ya gahunda ya Mituweli no kuyishyira ku murongo urambye, agira ati: “Ntabwo agamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza, mu buryo buhamye kandi burambye mu nyungu za buri wese.”
Yatanze urugero rw’umurwayi ukeneye serivisi ya dialyse, uyikoresha inshuro eshatu mu cyumweru, aho mu mwaka aba akoresheje inshuro 156. Uwo udafite Mituweli ashobora kwishyura arenga miliyoni 9.4 Frw, mu gihe uyifite yishyura 10% gusa y’ayo mafaranga.
Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Nsengiyumva, yemeye ko hari abaturage bagaragaje impungenge ku bijyanye n’uburyo bwo gushyirwa mu byiciro n’umusanzu basabwa. Yavuze ko inzego zibishinzwe zabikoreye ubushishozi, kandi ko bazakomeza kwegera abaturage no kubafasha gusobanukirwa neza iyi gahunda.
Yagize ati: “Ndashaka kubamara impungenge ko gushyiraho aya mafaranga no gushyira abaturage mu byiciro byakozwe mu bwitonzi, kubufatanye n’inzego zitandukanye. Kandi tuzakomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite.”
Aya mavugurura ateganyijwe gutuma umusanzu w’abanyamuryango uzamuka ukagera hafi kuri miliyari 70 Frw mu mwaka wa 2026/2027, bingana na 48% by’ingengo y’imari yose ikenewe, ni mugihe Leta yo izakomeza gutanga 52% isigaye mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.













































































































































































