Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko ubuziranenge bw’intanga z’abagabo bushobora guhinduka bitewe n’ibihe by’umwaka, bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’impeshyi intanga ziba zifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora neza kurusha mu gihe cy’itumba.
Iri sesengura ryakozwe n’abashakashatsi bo mu bihugu birimo UBwongereza, Canada na Denmark. Aba bashakashatsi basesenguye amakuru ajyanye n’intanga z’abagabo barenga ibihumbi 15, barimo abo muri Denmark n’abo muri Leta ya Florida muri America, abasesenguwe bose bakaba bari bari hagati y’imyaka 18 na 45.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko ubushobozi bw’intanga butuma zigenda neza, buzwi nka sperm motility, bukomeza kuzamuka cyane cyane mu mezi ya Kamena na Nyakanga.
Ibi bivuze ko muri icyo gihe intanga ziba zifite imbaraga zo kugera aho zigomba kujya kugira ngo haboneke gusama.
Abashakashatsi basobanuye ko gusobanukirwa neza uko ibihe by’umwaka bigira ingaruka ku bwiza bw’intanga bishobora gufasha abaganga kunoza uburyo bwo kuvura ibibazo bijyanye n’uburumbuke.
Nanone kandi, ibi byafasha cyane mu gutegura neza igihe cyo gukora ibizamini n’ubuvuzi bujyanye no kubyara, bityo bigafasha gutanga inama zinoze ku bashakanye bifuza kubona umwana.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko izi mpinduka zigaragara mu bihugu bifite ibihe by’ikirere bitandukanye. Nubwo ahantu hashobora kuba hashyushye cyangwa hakonje, ubushobozi bw’intanga bwo kugenda neza bushobora guhinduka bitewe n’igihe cy’umwaka.
Urugero rwatanzwe rugaragaza ko uru rwego ruba ruri hasi cyane mu mezi y’Ukuboza na Mutarama, ndetse n’ahantu hashyuha cyane nk’intara ya Florida aho ubushyuhe buba hafi kungana mu mwaka wose.
Icyakora, abashakashatsi bagaragaje ko ibihe by’umwaka bidahindura umubare w’intanga ziri mu masohoro cyangwa ingano y’amasohoro asohoka.
Ibi bisobanura ko nubwo imbaraga z’intanga zo kugenda neza zishobora kuzamuka cyangwa kugabanuka bitewe n’igihe cy’umwaka, umubiri w’umugabo ukomeza gukora intanga ku rugero rusa n’urw’ibisanzwe mu mwaka wose.




































































































































































