Mu ijoro ryo ku wa 01 ukuboza 2021, mu mujyi wa Muhanga umugore bivugwa ko yicuruza yakatishije mugenzi we ikimene cy’icupa muri nyiramivumbi bapfa umugabo.
Ahenshi mu hatuye abakora uburaya hakunze kumvikana imirwano hagati yabo. Mu mujyi wa Muhanga barwanira mu ruhame, bagakomeretsanya ntacyo bikanga, bapfa abagabo.
Mukantwari Mediatrice ukurikiranyweho gukatisha ikimene cy’icupa mugenzi we kandi akanabyiyemerera yabwiye Panorama ko byatangiye bari mu kabari. Mugenzi we yamubonanye n’umugabo yita uwe n’uko ararakara cyane, gusa ngo ntibigeze barwanira mu kabari ahubwo barasohotse barwana haciyemo agahe gato.
Agira ati “Nimugoroba yaje turi mu kabari asanga ndikubyinana n’umuhungu bakundana, arangije arambwira ngo ntago ibi byacira aha, ntampamvu indaya yicuruza yabyinana n’umugabo wanjye.”
Akomeza avuga ko we nta gahunda yo kurwana yari afite, ahubwo yagiye kubona akabona uwo mugenzi we yeguye ikimene cy’icupa akagikubita hasi, avuga ngo ibyo ntibayarangirira aho; abonye bakomeje kumwataka na we ngo aritabara.
Ati “yaje ambwira ko nta mpamvu namutwara abagabo kandi ntaramutanze mu gace, nanjye mubwira ko ako gace nakabayemo mbere ye, cyane ko ari naho nize. Ubwo rero anyatatse nanjye nditabara.”
Nyina w’uwo bakase na we wabonye ibyabaye uko byatangiye yabwiye Panorama ko yabanje kubuza aba bagore kurwana ariko bakamubera ibamba.
Twagerageje kumva ku ruhande rwa Polisi icyo babivugaho, duhamagara ukuriye Polisi mu karere atubwira ko ufite icyo yabivugaho ari Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyepfo, gusa na we yatubwiye ibisa n’iby’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga yatubwiye.
Turacyategereje icyo Urwego rw’Ubugenzacyaha budutangariza ku bijyanye n’aho uwakubise akanakomeretsa aherereye ndetse niba hanakorwa iperereza kuri iki cyaha.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000Frw).
Manirakiza Olivier
















































































































































































