Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, abasaba kurushaho guhindura imitekerereze n’imikorere kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kuzamura imibereho n’ubukungu byabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yahuje abarenga ibihumbi bibiri, muri Intare Arena, ku wa 21 Werurwe 2026 . Yagaragaje ko abagore bafite amahirwe n’uburenganzira buhagije, aho yabasabye kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati: “Ntacyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi bw’igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu.”
Yakomeje asaba abagore gukunda igihugu no kugikorera mu buryo bufatika, agaragaza ko iterambere ryabo ridakwiye gushingira ku bandi ahubwo ko bakwiye kurigiramo uruhare bo ubwabo. Yanagarutse ku mwanya w’umugore mu muryango, ashimangira ko ari we nkingi y’ingenzi mu burere n’imibereho myiza y’abagize umuryango.
Agira ati “Nk’abagize urugaga rw’abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze mu myumvire, n’imikorere bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Gukunda no kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi uzabidukorera. Ntacyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi bw’igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu!”

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere
Ati “Nubwo umugore atashobora byose, uruhare rwe nk’umusingi w’umuryango nta kindi twarusimbuza.”
Madamu Jeannette Kagame yanavuze ku mateka y’u Rwanda, ashimira abagore bagize uruhare mu bihe by’urugamba rwo kubohora igihugu, haba mu gushyigikira ababohoraga igihugu no kurera abana mu bihe bikomeye.
Yagize ati: “Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi babanaga n’abana, mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu.”
Yongeyeho kandi ko isi iri guhinduka vuba, harimo n’imyumvire mishya ishobora guhungabanya indangagaciro z’umuryango, bityo abagore bagomba kuba maso bagaharanira kuzirinda.

Mu ijambo ry’ikaze, Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango FPR Inkotanyi, Hon. Uwimana Consolee, yavuze ko n’ubwo hari iterambere rikomeye Igihugu kimaze kugira, hakiri byinshi bigomba gukorwa kandi abagore bagomba kubigiramo uruhare bafatanyije n’abagabo. Yasabye abitabiriye iyi nama guhora bazirikana ko umuryango FPR Inkotanyi waduhaye igihugu, uduha agaciro tugomba gusigasira.

Amb. Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe nawe wari witabiriye iyi nama, ashima uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere abagore, anashima ibikorwa byagezweho, abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa imigambi bafite.
Ati: “Turashimira ibikorwa mutugaragarije n’ibyo mwiyemeje kuzashyira mu bikorwa. By’umwihariko turizeza ubufatanye komite nshya yatowe kugira ngo igere ku mpinduka zizewe mu iterambere rirambye.”
Iyi nama yabaye urubuga rwo gusuzuma aho urugaga rugeze mu guteza imbere abagore no kongera ingufu mu bikorwa bizatuma bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.










































































































































































