Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

Perezida Kagame ashimira Masai na Kawhi guhitamo u Rwanda nk’igicumbi gikuza impano z’abato

Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri washinze umuryango Giants Of Africa n’umukinnyi w’ikirangirire muri NBA, Kawhi Leonard ku guhitamo u Rwanda nk’igicumbi gikuza impano z’abato.

Ibi, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku cyumweru, tariki 4 Kanama 2025, ubwo yasuraga urubyiruko rusaga 50 rukina Basketball mu mwiherero w’umunsi umwe kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Uyu mwihorero ni igikorwa cyari kigamije guteza imbere impano z’abato binyuze mu mukino wa basketball, ukaba witabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu hose, aho bahawe amahugurwa n’inyigisho zirimo imyitozo ngororamubiri, ikinyabupfura, kuyobora, no kwihangira imirimo.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri na Kawhi Leonard, ashimangira ko gushyigikira abato mu mpano zabo bitarangirira ku iterambere ryabo gusa ahubwo n’iry’Igihugu muri rusange.

Agira ati “Kwifatanya n’urubyiruko ari nako murufasha guteza imbere impano bifitemo, ni ibintu byiza haba kuri bo ndetse no kuri twe kuko kubaha ubushobozi bituma bakora ibyo bakunda mu buzima bwabo.”

Aha Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa Masai na Kawhi ko bo n’itsinda bafatanya ngo ibi ikorwa byose bigerweho, ko mu Rwanda ari iwabo. Agira ati “Ndashaka kubabwira ko mu Rwanda ari iwanyu mu rugo, ibindi gusa byaba  ikibazo cy’amahitamo yanyu yo kuba hano ariko muhorana ikaze kandi turabashimira turizera ko kandi ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”

Iserukiramuco rya Giants of Africa ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho ryatangiye ku wa 26 Nyakanga 2025. Umuryango wa Giants of Africa uritegura, usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball.

Kawhi Leonard akinira ikipe ya Los Angeles Clippers akaba yaranegukanye irushanwa rya NBA inshuro 2, mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio. Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa...

Amakuru

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, Paul Kagame, avuga ko abanyarwanda bose bagomba kwiga...

Amakuru

Perezida Paul Kagame, amaze gutorerwa kuziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Nyakanga 2024, yatangaje ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere, bakwiye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities