Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ashimangira ko u Rwanda rufite ibyangombwa byo kwibeshaho

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, Paul Kagame, avuga ko abanyarwanda bose bagomba kwiga kandi u Rwanda rufite ibyangombwa byose ngo rwibesheho, rutabanje gutegera amaboko abanyamahanga, mu gihe cyose rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage beza.

Perezida Kagame yabivugiye kuri Stade ya Ngororero aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024,

Ni umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza kwe kuko yahereye i Musanze ku wa Gatandatu, agakurikizaho i Rubavu ku Cyumweru.

U Rwanda rufite ibyangombwa byose ngo rwibesheho rutabanje gutegera amaboko abanyamahanga, mu gihe cyose rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage beza.

Perezida Kagame agira ati “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa. Kuki ari abandi, bakaba Imana gusa? Twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera.

Amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi ntibinabuza ko Imana itwibuka ko turi abayo.

Imana yaduhaye byose; amaboko, ubwenge, igihugu cyiza nk’iki usibye abaje bakaducamo ibice iyo nzira turimo. Turashaka gushimangira iyo myumvire, kwikorera no kugerageza ibyo dushoboye duhereye ku byo dufite. Icya mbere igihugu gifite ni mwebwe. Birashaka ngo tube duhari bitari inkuru. Niba imyumvire ari iyo, ubwo guhitamo birakomeye koko?”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yahumurije abatuye Ngororero n’abanyarwanda bose muri rusange, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.

Agira ati “Twabishyize iruhande, tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose! N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri ziriya nzira, turabihorera ngo bazitsinde.”

Muri iri jambo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo hari abashidikanya kuri demokarasi y’u Rwanda, ariko irenze iyabo kuko Abanyarwanda bihitiramo bafite intego ya 100% mu gihe hari abayoborwa n’abatsinze kuri 15%.

Agira ati “Hari abumva ko ijana ku ijana atari demokarasi, bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba.

Ngo ijana ku ijana ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje avuga ko icyamuhuje n’abatuye ba Akarere ka Ngororero n’abavuye mu bindi bice, ari ukugira ngo bibukiranye gahunda yo gushyigikira umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abakandida depite bayo mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Agira ati “Twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora tariki 15 z’ukwezi tugiye kugeramo. Na byo bifite amateka aganisha ahongaho. Mu 2017 twari hano, na mbere yaho twaje hano. Ibyo ni urugendo rwa politiki, rwa demokarasi, gushyiraho hamwe n’iterambere.

Uyu munsi n’iyo tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira, guhitamo abayobozi mufatanya iyo nzira. Itariki 15 dufite guhitamo ibintu bibiri: Abadepite n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda. Hari abatumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira.”

Bimwe mu bikorwaremezo byakozwe muri Ngororero, harimo iyubakwa ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi byubatswe hagati ya 2019 na 2020, byoroshya ubucuruzi hagati ya Ngororero na Musanze.

Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10,120 muri Kamena 2017 zigera ku ngo 58,500 mu kwezi k’Ukuboza 2023. Imiturire muri Ngororero yitaweho kuko hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo ari yo Kigali, Kanyenyeri, Nyabipfura na Kazuba.

Abaturage ba Ngororero batishoboye bafashijwe mu rugendo rwo kwikura mu bukene bahabwa amatungo magufi arimo inkoko 9,590 ku miryango 959; ingurube 378 ku miryango 310; ihene 525 ku miryango 263; ibikorwa byatwaye ingengo y’imari ingana na 340,257,310Frw.

Mu kwita ku mibereho myiza n’ubuzima bw’abaturage, harimo igikorwa cyo kubaka ibitaro bya Muhororo, hubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze 35 ku buryo byagabanyije ingendo ndende abarwayi bakoraga byaja kwivuza binatuma ibyo kurembera mu rugo bihinduka umugani.

Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 841 byamaze kubakwa bitwaye ingengo y’imari ingana na 5.189.525.549Frw. Ibi byagabanyije ubucucike ndetse n’ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri, binahesha akazi abaturage mu mirimo y’ubwubatsi n’iy’ubwarimu nyuma y’uko ibyumba byiyongereye.

Hubatswe amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools). Abagera ku 87,729 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP, bibafasha kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Hubatswe hanasanwa inzu z’abatishoboye agera ku 2,201 maze bituma aba baturage babona aho bakinga umusaya banabona aho bahera bajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio. Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa...

Amakuru

Perezida Paul Kagame, amaze gutorerwa kuziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Nyakanga 2024, yatangaje ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere, bakwiye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities