Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, ingingo baganiyeho harimo intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gushimangira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati ya Amerika n’u Rwanda.
Agira ati “Nagiranye ikiganiro cyubaka n’Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima.”
Perezida Kagame atangaza ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu. Niteguye gukorana n’ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n’umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye.”
Umukuru w’Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma y’aho imirwano hagati y’Umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, igasigae M23 ifashe Umujyi wa Goma n’uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n’imitwe bifatanya, ndetse n’ab’amahanga nka SAMIDRC n’abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda.
Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo yiriwe mu Murwa Mukuru, Kinshasa, ku wa 28 Mutarama 2025, abigaragambya bigabije Ambasade z’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Bashinja ibyo bihugu ngo gushyikira M23 ikigarurira umujyi wa Goma. Intambara ishobora kwerekeza no muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Bukavu.
Panorama
