Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri Rubio ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC

Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, ingingo baganiyeho harimo intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gushimangira ubufatanye bushingiye ku bwubahane hagati ya Amerika n’u Rwanda.

Agira ati “Nagiranye ikiganiro cyubaka n’Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima.”

Perezida Kagame atangaza ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu. Niteguye gukorana n’ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n’umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye.”

Umukuru w’Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma y’aho imirwano hagati y’Umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, igasigae M23 ifashe Umujyi wa Goma n’uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n’imitwe bifatanya, ndetse n’ab’amahanga nka SAMIDRC n’abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda.

Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo yiriwe mu Murwa Mukuru, Kinshasa, ku wa 28 Mutarama 2025, abigaragambya bigabije Ambasade z’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Bashinja ibyo bihugu ngo gushyikira M23 ikigarurira umujyi wa Goma. Intambara ishobora kwerekeza no muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Bukavu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, Paul Kagame, avuga ko abanyarwanda bose bagomba kwiga...

Amakuru

Perezida Paul Kagame, amaze gutorerwa kuziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Nyakanga 2024, yatangaje ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere, bakwiye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities