Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC yongeye kubura ku mugoroba wo ku wa kane, yasubukuye mu gitondo cyo ku wa gatanu mu karere ka Rutshuru, nk’uko abahatuye babyemeza.
Imboni ya Panorama iri mu Mujyi wa Goma yemeza ko abaturage bo mu gace ka Rangira muri ‘Groupement ya Jomba’ barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bibarirwa mu binyacumi uvuye ku mujyi wa Rutshuru.
Hari hashize ibyumweru hari agahenge hagati y’impande zombi
Sosiyete sivile ya Rutshuru isubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Congo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ku wa kane.
M23 wo mu itangazo ryo ku wa kane nimugoroba, yavuze ko FARDC ari yo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko bazirwanaho bakajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.
Muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana.
Izi ngabo zoherejweyo mu rwego rw’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Congo zanze gushyira intwaro hasi.
Iyi mirwano yubuye kandi nyuma y’ukwezi kumwe abakuru b’u Rwanda na DR Congo bahujwe i New York na Perezida Emmanuel Macron bakaganira ku bibazo birimo n’icya M23.
Amakuru aremeza ko abaturage benshi muri ‘groupement’ ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru barimo guhunga bakiza amagara yabo kubera iyi mirwano yubuye.
Intambara yongeye kuvugwa mu gihe, hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda n’akarere kanini kayegereye ugana iburengerazuba muri teritwari ya Rutshuru.
Gaston Rwaka













































































































































































