Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Senegali Yegukanye Igikombe Cya Afurika 2025

Panorama Sports

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu ya Senegali yegukanye igikombe cya Afurika 2025, nyuma yo gutsinda Maroc igitego 1-0. Igikombe cya Afurika 2025 cyaberaga muri Maroc.

Muri uyu mukino warimo guhangana n’imvururu zirimo kutemera ibyemezo by’abasifuzi, Maroc yaje kubona penaliti ku munota wa karindwi mu munani yari yongeweho nyuma y’uko amakipe yombi yanganyaga 0-0.

Ni penaliti yakorewe Brahim Diàz nyuma yo gusunikirwa mu rubuga rw’amahina, ariko abanya-Senegali ntibemeranya n’iki cyemezo cy’umusifuzi ahubwo bahitamo kuva mu kibuga n’ubwo Sadio Mané yahise abasaba kukigarukamo nyuma y’iminota igera kuri 15.

N’ubwo bagenzi be bakomeje kutishimira imisifurire ya Jean-Jacques Ndala ukomoka muri RDC, bubashye icyemezo cya Mané, baragaruka bemera ko penaliti iterwa ndetse ifatwa neza na Edouard Mendy wayihawe na Brahim Diàz.

Iyi penaliti ikimara gufatwa neza n’umunyezamu, Mendy, umusifuzi yahise avuga ko umukino urangiye maze amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera.

Nta bwo Senegali yatinze kubona kuko ku munota wa 100, Pape Gueye, yarekuye ishoti rikomeye ry’ukuguru kw’imoso, maze Yassin Bunu ntiyabasha gukuramo uwo mupira uhita uruhukira mu rushundura.

Ni igitego bacunze kugeza umukino urangiye, maze Abanyasenegali bahita begukana igikombe cya kabiri kikurikiranya nyuma yo kwegukana icya 2021 ubwo batsindaga Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ikipe ya Gatatu, yabaye Nigeria yatsinze Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026.

Umunyezamu mwiza w’irushanwa, yabaye Yassine Bounou wa Maroc, uwatsinze ibitego byinshi aba Brahim Diàz [5] nawe wa Maroc mu gihe umukinnyi mwiza w’irushanwa, yabaye Sadio Mané wa Senegali.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities