Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sosiyete Sivile isaba Guverinoma guha abaturage umwanya uhagije mu gutanga ibitekerezo ku igenamigambi n’ingengo y’imari

L-R: Dr Safari Emmanuel, Umunymabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO; Murindwa Prosper, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenaamigambi n’isuzumwabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Munyemana Emmanuel, Umukozi muri UNICEF (Ifoto/Munezero J.

Bamwe mu bagize sosiyete sivile y’u Rwanda, baragaragaza ko hakiri icyuho mu ifatwa ry’ibyemezo mu nzego z’ibanze ku bitekerezo bitangwa n’abaturage. Usanga hari ibyo batanga bikirengagizwa bikagira ingaruka zo kutongera gutanga ibitekerezo kandi biba bikenewe.

Iyi miryango itegamiye kuri leta isaba ko mbere y’uko ingengo y’imari y’umwaka ukurikiyeho yashyirwa mu bikorwa, hakagiye habanza gusuzuma niba ibitekerezo byatanzwe mbere byarashyizwe mu bikorwa.  

Ibi ni ibyatangajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta irengera uburenganzira bwa muntu ku wa 10 Ugushyingo 2022, ubwo habaga ikiganiro bitandukanye  bigamije kungurana ibitekerezo  ku cyagirira umuturage akamaro cyane cyane mu gihe cyo kwakira ibitekerezo mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari.

Umuyobozi wa Reseau de Devéloppement des Femmes Pauvre (RDFP), Crescence Mukamabana, yemeza ko hari bimwe mu bitekerezo abaturage batanga bikarangira ntacyo bitanze. Avuga ko bifuza ko ibyo abaturage baba basabye byajya aribyo bibanza gukorwa.

Ati «Icyo tuba twifuza ni uko hakorwa igengo y’imari isubiza ibibazo abaturage baba bafite, aho kugira ngo ibituruka ibukuru bize bimira ibyo hasi.» 

Akomeza agira ati «Bagomba gutega amatwi abaturage bahereye mu mudugudu, bakumva neza icyo bifuza, kuko icyo bakeneye ku ikubitiro nibo baba bakizi ; bakaba ari byo bashingiraho aho gushingira ku bituruka hejuru. Bikwiye kuza bisubiza ibibazo abaturage baba bagaragaje. Hari ubwo iyo bagiye guhuza hari ibitakarira mu nzira. Icyo twifuza ni uko ibitekerezo byabo basabye byahura n’ibyaturutse aho hejuru.”

Dr. Emmanuel Safari, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu -CLADHO, avuga ko iyo umuturagwe atabonye umwanya wo gutanga ibitekerezo bimupfubiramo, ibintu bikangirika abibona.

Agira ati «Turifuza ko ibitekerezo byatanzwe n’abaturage ari byo byagahereweho, hatagira ibindi bibisimbuzwa, kuko na byo bidakemutse ntiwaba ufite ikibazo kitakemutse noneho ngo ugisimbuze ikindi gishya, kandi n’ikindi cyaba gitaye agaciro. Bahere kuri ibyo ibindi bize bikurikiyeho, kuko byose bikeneye igisubizo.»

Akomeza avuga ko iyo igitekerezo cy’umuturage kidahawe agaciro yumva na we agataye ariko kandi iyo ibitekerezo abaturage batanze bidashyizwe mu bikorwa, abayobozi bakwiye kugaruka bakabibasobanurira, kuko bitagenze bityo gutanga ibindi byagorana.

Agira ati «Habaho ingaruka, kuko iyo umuturage atanze icyifuzo kijyanye n’ibikorwaremezo akabona ntigihawe agaciro, ahubwo hakaza ibindi, ahita abona ko bamutesheje agaciro kandi mu by’ukuri yumva ko na we agomba kwitabwaho n’igihe yabitangaga yumvaga yabishyikirije ababishinzwe, kandi agomba kubona igisubizo, kuko bibaca intege, ejo ntibongere gutanga ibitekerezo ariko iyo asobanuriwe bimuha icyizere”.

Murindwa Prosper, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenaamigambi n’isuzumwabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko kuzamura uruhare ry’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari mu mihigo ari gahunda bahoramo kandi ibipimo bigenda bizamuka ku bufatanye hagati ya Guverinoma n’imiryango itari iya leta ndetse n’urwego rw’abikorera.

Yagize ati «Nubwo  tutaragera ku kigero  twifuzaga, ariko ibyo batugiramo inama turabyemera, tukabishyira muri gahunda, kandi tuzakomeza kujya tubaha amakuru. Rero nko mu nama ni cyo biba bigamije. Tuba tugira ngo twinenge, turebe ibyo tutarakora neza turusheho kubinoza.  Amabwiriza yahawe inzego z’ibanze ko mu kwinjiza abaturage mu igenamigambi, tubanza kubaha amakuru ku bitekerezo bari baratanze igihe twakoraga igenamigambi umwaka ushize, hanyuma tukababwira ibyabonewe ingengo y’imari, naho bigeze bishyirwa mu bikorwa; ariko tukabagaragariza n’ibisigaye bitashoboye kubonerwa ingengo y’imari, hanyuma tukabasaba uburenganzira ko aribyo duheraho muri uy’umwaka utaha.»

Mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo aba ari umwanya abayobozi b’inzego z’ibanze bakira ibitekerezo by’abaturage bizagenderwaho hategurwa Igenamigambi n’ingengo y’imari y’umwaka utaha, akaba ari n’umwanya wo kugaragariza abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities