Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

U Rwanda ku Mwanya wa Kabiri muri Afurika mu Bumenyi bw’Ikoranabuhanga

U Rwanda ku rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage bazobere mubijyanye n'Ikoranabuhanga

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika mu bihugu bifite abaturage benshi bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, rukurikira Botswana iri ku mwanya wa mbere, nk’uko bigaragazwa na raporo nshya ya Coursera.

Iyo raporo izwi nka Coursera 2025 Global Skills Report igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 64 ku rwego rw’Isi mu bumenyi mu by’ikoranabuhanga, bikaba bigaragaza ko igihugu gikomeje gutera intambwe igaragara mu guteza imbere uru rwego.

Nanone kandi iyi raporo igaragaza ko iri terambere rishingiye ku kwiyongera kw’ibigo by’abikorera bikora ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, bimwe muri byo bikorera mu Rwanda ndetse bikaba bitanga serivisi mu bindi bihugu bya Afurika.

Ibyo bigo bimwe bitanga porogaramu zifasha abikorera mu ipiganwa ry’amasoko, mu gihe izindi zifasha abashakashatsi kubona amakuru yizewe abafasha mu gukora ubushakashatsi bwabo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntale Alex, yavuze ko ibyagaragajwe muri iyi raporo ari ikimenyetso cy’inyungu igihugu kirimo kubona mu ishoramari ryakozwe mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Iterambere rigaragara rituruka ku mbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, gukwirakwiza internet mu bice byinshi by’igihugu no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri.”

Raporo igaragaza ko u Rwanda rwahawe amanota 47% mu bumenyi bw’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubucuruzi, 45% mu bakora imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse na 37% mu bumenyi bwo kubika no gusesengura amakuru.

U Rwanda rufite kandi intego yo gukomeza kongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga. Bikaba biteganyijwe ko bitarenze mu 2029 hazaba hari abantu bagera kuri miliyoni bakora ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ndetse n’abandi ibihumbi 500 bafite ubuhanga buhanitse muri uru rwego.

Mu rwego rwo gushyira iyi ntego mu bikorwa, mu mwaka wa 2025 Rwanda ICT Chamber yatangije gahunda y’imyaka ibiri igamije guhugura urubyiruko rusaga ibihumbi 20 mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugira ngo rubone ubumenyi ruzabafasha kubona imirimo cyangwa kuyihangira.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na we yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukora impinduka mu nzego zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, yavuze ko igihugu gifite intego yo kugera ku rwego aho imikorere ya Leta izajya ishingira ku makuru yizewe, bikazagerwaho bitarenze mu mwaka wa 2030.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu baturage bizafasha u Rwanda kwihutisha iterambere rirambye no guhanga imirimo mishya.

Ikoranabuhanga ryashizwemo imbaraga mu kwigishwa mu mashuri

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities