Fata Telefone yawe, ariko cyane cyane izigezweho, uretse ko n’izisanzwe zimenyerewe ku izina rya Gatoroshi bizireba. Reba abantu wanditsemo urasangamo abo mumaze igihe mutavugana ndetse wasanga hari n’abitabye Imana. Urabonamo kandi abari mu myanya y’ubuyobozi ariko batakiyirimo ndetse n’abahinduriwe inshingano ariko muri telefone yawe ntacyo wigeze uhindura.
Abantu benshi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, badutangarije ko hari ubwo bafata telefone zabo bareba aho bandika abantu bagasanga bamwe nomera batakizikoresha ndetse hakaba n’abatakiri mu buzima bwo kuri iyi si. Hari ababa barahinduriwe inshingano ariko muri Telefone ntibihindurwe…
Umwe utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati “Muzi ko ibi bintu ntajya mbyibuka! Ngize amatsiko yo kuza kureba neza, kuko ubusanzwe simbyitaho…”
Undi na we ati “Ibi ntabwo mbyitaho pe ariko biba bikenewe…!”
Abandi bavuga ko ari ubunebwe abantu bagira cyangwa se kutabyitaho, ariko umuntu aba akwiye kugira umwanya wo kureba muri telefone ye; ariko kandi ngo hari n’ubwo usiba umuntu kubera ko mutavugana wazakenera nomero ye bikagorana.
Alex Ngarambe ni Umunyamakuru wa DW ukorera mu Rwanda. Agira ati “Eh! Unkoze ahantu. Ibyo ntabwo njya mbyibuka pe! Ariko nta kindi kibitera ni ubunebwe gusa.”
Amani Ntakandi ni Umuyobozi wa Journal Amahoro. We agira ati “Urantunguye pe! Ibi ntabwo mbyibuka ariko ubu ngiye kurebamo. Uzi ko hari n’abo twakoranaga batakiriho wana! Ariko biterwa no kutabyitaho.”
Eng. Isaac Kamana yize kandi ikora mu ikoranabuhanga. Yabwiye Panorama ko ari gake areba muri telefone ye ngo ahuze n’inshingano abo baziranye bahawe cyangwa ngo asibe abatakiriho bari baziranye.
Agira ati “Ntabwo njya nsiba contacts keretse bibaye par accident cyangwa se nibutse ko uwo muntu atakiriho. Kandi nkurikije abo tubana n’abo tuziranye abibuka kubikora ni bake…”
Ku birebana n’uko aramutse abonye nomero imuhamagaye kandi nyirayo atakiriho, agira ati “Nabanza kwikanga ariko nanone nshobora kumva ko ari nk’uwo mu muryango we uyikoresha.”
Hari benshi babwiye Ikinyamakuru Panorama ko amakuru batanze atumye bagiye gufata umwanya bagasubira muri Telefone zabo, abatakiriho bakazisiba na ho abahinduriwe inshingano mu kazi bakabihuza n’igihe.
Jyanisha Telefone yawe n’igihe
Si ugusiba nomero za Telefone z’abantu cyangwa guhuza n’imyanya mishya bahawe gusa ahubwo abatunze telefone zigezweho (Smartphones) bagomba kuzivugurura (Updating) kugira ngo bazijyanishe n’igihe.
Nk’uko urubuga 91mobiles.com rubigaragaza, guhora ujyanisha n’igihe telefone yawe n’igihe ntabwo ari ukugera gusa ku bintu bigezweho ahubwo ni no kwemeza ko igikoresho cyawe gikomeza kugira umutekano, gikora neza kandi kijyanye na porogaramu n’ikoranabuhanga rigezweho.
Eng. Kamana agira ati “Ni byiza guhora uvugurura telefone yawe kandi niba software igusabye kuyivugurura (update) ni uko uwayikoze aba abona ko ifite ikibazo cyangwa ubusembwa, cyangwa se hari icyo yavuguruye. Icyo gihe wowe uyikoresha usabwa kuyijyanisha n’igihe.”
Ibintu byose ntibikwiye guhita byinjira mu bubiko bwa telefone yawe
Injira muri Whatsapp yawe, fungura urubuga ushaka, kanda hejuru mu izina ry’urubuga, komeza muri Media Visibility, injiramo ushyire muri NO, kanda OK. Icyo gihe amashusho, amafoto byoherezwa kuri urwo rubuga bifunguka ari uko ubishatse.
Ikindi ni uko amafoto n’amashusho mesnhi biremerera urubuga, bikagabanya umuvuduko wa telefoni yawe. Biroroshye rero! Fungura urubuga ushaka, reba hejuru iburyo urahabona utudomo 3 tugerekeranye. Injiramo, uragera hasi ahanditse more, kandamo uragera ahanditse Clear Chat. Telefone irahita ikubaza Clear this chat? Ukomeze muri Clear Chat. Tegereza ko birangira.
Guhora uvugurura (updating) telefone yawe bituma ikomeza kuba mu mutekano, ikagendana n’aho ikoranabuhanga rigeze kandi bikanarinda umutekano wayo.
Panorama