Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Urubyiruko 45% ntibakozwa gukoresha agakingirizo

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 7 ku buzima bw’imyorokere bugaragaza ko mu rubyiruko 718 rwabajijwe, 11% nibo bakoze imibonano mpuzabitsina. Muri bo 45% ntibakoresheje agakingirizo mu gihe ab’igitsinagore 36% basubije muri icyo gihe batewe inda.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 24 Ugushyingo 2022, bwakozwe n’umushinga Barame ku bufatanye bwa Enabel, RBC hamwe na SFH, bwagaragaje ko urubyiruko rwumva neza ko rubohokerwa kuganira ibigendanye n’ubuzima bw’imyorokere n’ababyeyi babo baba mama kuruta uko babiganiraho n’abandi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 7 Enabel ikoreramo aritwo Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Gisagara. Mu bijyanye n’ibiyobyabwenge ibyo basanze urubyiruko rwibandaho ni ubusinzi hamwe n’urumogi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye imurikwa ry’ubushakshatsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 69% byabasubije bari hagati y’imyaka 15 na 24 bazi neza ko hariho uburyo bwo kuboneza urubyaro. 88% nibo bazi ko habaho indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na VIH 30% ntibazi uburyo bwo kuboneza urubyaro, na ho umwana umwe ku 10 ntazi ko habaho SIDA.

Mu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 65% by’urubyiruko uburyo bwo kuboneza urubyaro ari agakingirizo, 12% nibo bavuga ko uburyo bwo gukoresha ibinini aribwo bwiza, na ho 89% batekereza ko ari ngobwa kwirinda mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina; 11 % bo ntibazi ko ari ngombwa kwirinda.

Ikindi ubushakashatsi bugaragaza ku rubyiruko abafata bisindisha (Alcohol) ari 56,1% naho abayisomyeho rimwe mu buzima bwabo, naho 40,5% bakaba barayiyonye mu mezi 12 ashize, mu gihe abayisomyeho mu iminsi 30 mbere y’uko ubushakashatsi bukorwa bo ari 31,6%; naho abafashe ku biyobyabwenge bo ari 9,3% babifashe rimwe mu buzima bwabo, naho 6,9% bafashe urumogi mu mezi 12 ashize; mu gihe 5,3% bafashe urumogi mu minsi 30 mbere y’uko babazwa mu bushakashatsi.

Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’ubushakshatsi

Dr. Turate Innocent, Umuhuzabikorwa w’umushinga Barame wa Enabel avuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo harwanywe ikibazo cy’abangavu baterwa inda, bakaba bakwandura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: “Ni ngombwa gushyira imbaraga ku rubyiruko kuko ni ukubaka ejo hazaza h’igihugu. Ikindi ni uko hagomba gushyirwa imbaraga ku miryango ibana mu makimbirane, na yo hari ubwo iba nyirabayaza mu gushora abana bao mungeso mbi. Ahandi ni ku bana batari kwiga bagomba guhabwa umwanya uhagije kuko nibo bisanga muri ibyo bishuko.”

Uwase Nadia na Cyusa Karim ni bamwe mu rubyiruko rwaturutse muri Yego Center yo kuri Rafiki. Bemeza ko kuba barabashije kugera muri iki kigo byabafashije kwiga byinshi ndetse inama bagirwa aringira kamaro kuzigendeyeho.

Bahuiriza ku mvugo igira iti “Batwigisha kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokerere. Icyamfashije ni uko iyo babitwigisha babivuga mu mazina, bitandukanye n’iyo ubajije umubyeyi, hari ibyo bo baduhisha. Ikindi babitwigishiriza hamwe n’iyo tugeze hanze twungurana ibitekerezo, bikadufasha kwirinda kuko ntitwashukana cyane ko batumaze amatsiko.”

Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima agaruka kuri ubu bushakashatsi avuga ko hari ahakwiye kongerwa imbaraga.

Agira ati “Ubushakshatsi bugaragaza ko hari aho tugomba kwongera imbaraga mu bumenyi bwabo. Bamenye uko ubuzima bw’imyororokere buteye n’uko bagomba kwitwara, cyane cyane abakiri bato bamenye uko bagomba kwitwara. Harimo kumenya serivise zitangwa niba bazikoresha kuko muri turiya turere bakoreyemo harimo ibigo by’urubyiruko”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Ambasaderi w’Ubwami bw’Ababiligi mu Rwanda Mr. Bert VERSMESSEN agaruka cyane kuri ubu bushakashatsi avuga ko urubyiruko rutangiye kunywa ku nzoga hejuru y’imyaka 18 byagabanya gutwara inda zitateganijwe.

Agira ati “Mu gihe batangiye kwishora mu biyobyabwenge bakiri bato, hagati y’imyaka 13 kuzamura ingaruka ziba nyinshi kuri bo. Urubyiruko rugomba kuba rufite amakuru ku buzima bw’imyororokere. Ikindi ababyeyi barasabwa kuba hafi y’abana kugira ngo babashe kubarinda kwishora muri ubwo businzi hamwe n’ibiyobyabwenge”.

Ambasaderi w’Ubwami bw’Ababiligi mu Rwanda Mr. Bert VERSMESSEN

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Umushinga Barame bugaragaza ko ibigo by’urubyiruko bikiri bike muri utu turere bakoreramo. Ikindi ni uko urubyiruko rugana Yego Center kugeza ubu ari 4% bamwe bakaba batajyayo kubera ko ibi bigo biri kure yabo, ndetse no kuba batabikangurirwa ko bahavana serivise zose bakeneye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities