Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CLADHO isanga Leta ikwiye kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bireba abana

Dr Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu -CLADHO, ivuga ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa birebana n’uburenganzira bw’umwana idahagije, bityo bikaba byatuma iterambere ry’igihugu ridindira.

 Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye za leta n’imiryango itari iya leta yita ku mwana, CLADHO yagaragaje ko kenshi ingengo y’imari ya leta igenwa ariko ugasanga hatekerezwa ku bikorwa bifitiye akamaro abantu bakuru, abana ntibitabweho uko bikwiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Emmanuel Safari yagize ati “kuki umwana uyu munsi yiga akaba yakwiga wenda yakomeza akagenda, ariko uburere buva hasi. Ejo n’ejobundi yazabona na dipolome yajya hanze ugasanga bigiye kongera kandi kumusubiza inyuma, cyangwa se bagiye kumusubirishamo ibizami. Itegurwa ryo hasi ry’umwana ritangira hakiri kare, kandi kugira ngo bikomere bigire imbaraga, twebwe turibanda ku ngengo y’imari; ingengo y’imari ni nka moteri. Ibyo byose bitashyizwe mu igenamigambi ejo uzasanga nta cyerekezo dufite.”    

Muberuka Amon uhagarariye Ihuriro ry’abahoze muri komite y’igihugu y’abana, yavuze ko hari ikibazo mu mirire y’umwana, aho usanga Leta ishora amafaranga menshi mu kwita ku mwana warangije kugwingira, aho gukumira iryo gwingira.

Ati “Igwingira ry’abana mu gihugu rimeze nabi, ni ikibazo tugomba gukurikirana uburyo umwana yitabwaho mu minsi 1000 ya mbere, tutarinze gutegereza ko umwana agwingira. Urabona ikibazo gihari ni uko amafaranga menshi ashorwa ku mwana wamaze kugwingira kuruta gukumira iryo ngwingira.”

Muberuka yongeyeho ko bikwiye ko Leta yongera ubushobozi ishyira mu gukurikirana ibibazo by’abana, cyane cyane ikita mu mibereho y’umubyeyi utwite muri ya minsi igihumbi umwana agomba kwitabwaho.

Frodouard Tuyishimire ushinzwe imikurire y’ingimbi n’abangavu n’uruhare rw’umwana mu bimukorerwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo mu gihe hashyirwaho ingengo y’imari, umwana ajye yitabwaho birushijeho.

Yagize ati “ingengo y’imari ijya ku mwana no kubindi igenda izamuka bikozwe n’izi nzego zibikoramo dufatanya, habaho kuzamura no kureba ibyihutirwa. Mu burezi mu minsi ishize hari ingengo y’imari yazamutse, ntekereza ko ijisho rya leta riba ribireba kugira ngo bizamuke”.    

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) buheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Imiryango ireberera abana ikaba ihuza iyi mibare n’ingengo y’imari idahagije mu bikorwa bireba abana.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities