Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Imigabo n’Imigambi y’Urugaga rw’Abagore

Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku FPR Inkotanyi rwatangaje ko rugiye kongera imbaraga mu guteza imbere abagore n’igihugu muri rusange, rushyira imbere umuco wo kwigira, ubukungu n’imibereho myiza mu myaka ibiri iri imbere.

Ibi byagarutsweho nyuma y’inama yabaye hagamijwe kureba aho bageze ndetse no gushyiraho ingamba nshya zizafasha abagore kurushaho kugira uruhare rugaragara mu iterambere.

Intego nyamukuru ni uko hagati ya 2025 na 2027 hazubakwa ubushobozi bw’abagore, bagafashwa kwihangira imirimo no kwiteza imbere, bityo bagatanga umusanzu uhamye mu kubaka igihugu.

Mu byo bagezeho, byagaragajwe na Senateri Nyirahabimana Solina, yavuze ko kuva muri 2023 kugeza muri 2025,+ abagore benshi batewe inkunga binyuze mu mishinga ibaha igishoro cyo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Yagarutse kuri gahunda izwi nka Gahunda y’Abagore 100 cyangwa One Hundred Women, igamije kuzamura abagore 100 batishoboye muri buri murenge, buri umwe agahabwa amafaranga ibihumbi 100 Frw.

Yagize ati: “Muri rusange, turashimira abanyamuryango b’abagore hamwe na Komite icyuye igihe muri uru rugaga, bashyize hamwe ibitekerezo n’imbaraga byabo, hagamijwe kwiyubakamo ubushobozi no gushyira mu bikorwa Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi.”

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yashimiye Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere abagore, anizeza ubufatanye ku buyobozi bushya bwatowe.

Yagize ati: “By’umwihariko ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mu gushimira komite imaze gutorwa tukaba tuyitezeho impinduka zizewe mu iterambere rirambye kandi tukaba tuyijeje ubufasha bwose muzakenera mu gushyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje.”

Banzivamo, yanashishikarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu midugudu yose gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango, kugira ngo iterambere rigere kuri bose mu buryo burambye.

Nyuma y’ibyo byose ariko, hatowe komite nshya igiye kuyobora uru rugaga. Iyi komite iyobowe na Uzamukunda Pudencienne, akaba yungirijwe na Visi Perezida Kabega Emilienne, ni mugihe Umunyamabanga ari Mukandayisenga Virginie.

Mu bandi bagize komite barimo Niyotwambaza Hitimana Christine ushinzwe imiyoborere myiza, Umuhoza Ninete uyobora Komisiyo y’Ubutabera, Kayumba Marie Alice ushinzwe imibereho myiza, na Mbonyumutwa Kangabo Maryse uyobora Komisiyo y’Ubukungu.

Perezida mushya, Uzamukunda Pudencienne, yijeje abanyamuryango ko bazashyira mu bikorwa gahunda zose zemerejwe muri iyi nama, bagamije kuzamura abagore no kongera ubufatanye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Tubijeje ko gahunda y’ibikorwa by’abagore bari mu rugaga ndetse n’imyanzuro ivuye muri iyi nama tuzayishyira mu bikorwa uko bikwiye.”

Ibi bigaragaza ko kongera uruhare rw’abagore mu iterambere atari amahitamo gusa, ahubwo ari ingenzi ku gihugu. Nk’uko Inter-Parliamentary Union ibigaragaza, u Rwanda ruri ku isonga ku isi aho abagore bagize hejuru ya 60% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ikimenyetso cy’uko ubuyobozi burimo uburinganire bushobora gutanga umusaruro.

Ku rundi ruhande, World Bank igaragaza ko kongera abagore mu bikorwa by’ubukungu bishobora kuzamura umusaruro w’igihugu ku kigero kiri hagati ya 20% na 30%. Ibi byose bikerekana ko gushyigikira umugore no kumwongerera ubushobozi ari imwe mu nzira zizewe zo kugera ku iterambere rirambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities