Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imiyoboro ishaje iravugururwa mu guhangana n’ikibazi cy’ibura ry’amazi

Jackson Kwizera

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuvugurura imiyoboro ishaje itanga amazi no guteza imbere isuku n’isukura mu mijyi hirya no hino mu gihugu.

Ibitembo mirongo 67 bishaje mu Turere 11 birasimbuzwa, nk’uko inzego zabitangaje ku wa 17 werurwe.

Mu gihe cy’inteko ishinga amategeko yigaga ku bibazo byagaragajwe n’abadepite mu ruzinduko bakoze mu baturage, rufite aho ruhuriye n’iterambere ry’imijyi n’imiturire, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yagaragaje ingamba zashyizweho mu rwego rwo kuvugurura itangwa ry’amazi ndetse n’isuku n’isukura mu bice by’imijyi.

Ibyavuye mu ruzinduko byagaragaje ibibazo bikomeye mu gukwirakwiza n’itangwa ry’amazi, aho usanga imiyoboro y’amazi ishaje ikeneye kwagurwa cyangwa gusimbuzwa, itangwa ry’amazi ridahagije mu ngo, ndetse n’ubushobozi bwo kubika amazi mu nganda ziyungurura amazi bukaba ari buke.

Abadepite bagaragaje impungenge ku bijyanye n’uburyo itangwa ry’amazi ridakorwa mu buryo buringaniye.

Minisitiri Jimmy Gasore usubiza ku byagaragajwe n’abadepite yavuze ko Guverinoma ibinyujije mu kigo gishinzwe amazi n’isuku (WASAC), batangiye kuvugurura ndetse no kwagura imiyoboro y’amazi.

Agira ati “Twagaragaje ahantu ibikorwaremezo by’amazi bishaje cyangwa bidahagije,  aho kubivugurura bikomeje. Imiyoboro y’amazi mirongo 67 mu Turere 11 yatangiye kuvugururwa, aho bahereye mu bice bifite imiyoboro ishaje cyangwa itagikora.”

Minisitiri Gasore yanongeyeho kandi ko imiyoboro irenga mirongo 55 mishya irimo kubakwa mu Turere 11 izatanga amazi meza ku kigero cyo hejuru ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Ku gukwirakwiza amazi, Minisitiri Gasore yavuze ko ubwo abaturage batishimye, ariko yashigikiye uburyo amazi atangwamo.

Agira ati “Iyo habayeho imibare ntarengwa mu gukwirakwiza amazi, atangwa aho bigaragara ko akenewe cyane, nko mu bitaro. Akomeza asobanura ko imiyoboro ishaje yubatse kera itafite ubushobozi buhagije, bituma gusaranganya amazi mu batura igihe yabaye make.”

Gasore akomeza avuga ko Guverinoma yiga uko izakuraho imiyoboro ishaje ndetse banubaka imishya kugira ngo bahaze isoko rikomeje kwiyongera.

Mu mishinga ikorwa, yagaragaje umushinga w’uruganda rushya rwa Sake Treatment Plant mu karere ka Ngoma, rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 11,000 ku munsi, ndetse no kwagura Mutobo Water Treatment Plants, aho imirimo igeze ku kigero cya 80%.

Hari kandi Muhazi II muri Rwamagana imirimo igeze kuri 92%, Musogoro muri Karongi imirimo igeze 94%, no kuvugurura Karenge Plants yitezweho kuzamura ubushobozi bukaza 12,000 bukagera kuri 48,000 metero kibe ku munsi.

Yongeraho ko Nzove Plants ifite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 25,000 ku munsi, byitezwe ko izuzura mu mpera z’uyu mwaka bizagabanya ibura ry’amazi muri Kigali.

Nyuma y’ibyo abadepite banagaragaje icyuho kiri mu isuku n’isukurwa, bagaragaza ikibazo cy’ubwihereho rusange, uburyo bwo gusukura intoki (handwashing) hamwe n’ikibazo cyahashyirwa imyanda mu modoka rusange.

Minisitiri Gasore yavuze ko kuva mu 2019, WASAC imaze kubaka ubwiherero rusange burenga 382   mu masoko, ku bigo by’amashuri, mu bigo nderabuzima ndetse n’ahabera ibikorwa by’ubucuruzi.

Agira ati “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka,  turateganya kubaka ubundi bwiherero rusange bushya bufite ibyumba 400 mu Turere umunani turimo Karongi, Rutsiro, Kayonza, Gatsibo, Huye, Gisagara, Gicumbi na Nyaruguru. N’ubwo ikibazo cy’isuku y’ibyo bikorwaremezo ikiri ikibazo henshi.”

Abadepite bongera kuzamura ikibazo cy’imbaraga nke mu bijyanye n’ikusanywa ry’imyanda, cyane cyane mu masoko, ndetse n’ibura ry’ibimpoteri bikusanyirizwamo imyanda mu mijyi imwe n’imwe.

Minisitiri Gasore yasobanuye ko uturere turimo Nyagatare, Kayonza na Huye bafite ibimpoteri mu gihe ibindi bishya birimo kubakwa.

Agira ati “Habonetse ibimpoteri bya kijyambere byubakwa mu murenge wa Nduba mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi na Karongi.”

Yongeyeho ko inganda zitunganya imyanda na zo zishyirwaho kugira ngo zitunganye amazi mabi ava mu modoka zikora isuku n’isukura mu turere turimo Nyagatare, Kayonza, Nyanza, Gicumbi, Nyamagabe na Rulindo.

Yavuze kandi ko ibi bikorwaremezo bizatuma imyanda itunganywa neza bityo ntigire icyo yangiza ku bidukikije, anagaragaza ko bimwe muri byo byitezwe ko bizatangira gukora mu kwezi k’Ukuboza.

Hibazwa urwego rwo kuramba kw’ingamba zifatwa

Depite Françoise Mukandekezi yagaragaje impungenge ku bijyanye n’imiyoboro itanga amazi irimo gukorwa mu bice bifite amazi make.

Agira ati “Abantu bari guhabwa amazi, ariko nyuma bakagira ikibazo cy’ibura ryayo kubera ubushobozi buke bw’imiyoboro. Ese imiyoboro ntiyagombye gushyirwa mu bice bigaragara ko amazi ahari adahagije?’

Depite Erneste Nsangabandi yagaragaje impungenge ku nyubako zifata amazi zubakwa n’abaturage, aburira ko bishobora guteza ibyago mu bice bituyemo abantu benshi. Yagize ati “Twifuza gusobanukirwa ibiri gukorwa ngo hakemurwa ibyago nk’ibyangirika bishobora kubaho cyangwa inkangu.”

Hagati aho, Depite Eugene Musolini yatsindagiye ko hakenewe kugabanya amazi apfa ubusa atabyara amafaranga, aterwa n’imiyoboro iva, ubujura, cyangwa imikorere mibi.

Mu gusubiza, Minisitiri Gasore yavuze ko amabwiriza mashya y’imiturire ashyirwaho kugira ngo akemure ibyago bifitanye isano n’inyubako zidafite uburyo bufata amazi. Agira ati “Hari inyigo irimo gukorwa ngo havugururwe amategeko agenga imiturire azajya agenga ibyo bikorwa akanafasha kugabanya ibyago bifitanye isano na byo.”

Ku bijyanye n’ikusanywa ry’imyanda, yashimangiye ko imishinga y’ibimpoteri bishya byubakwa hashingiwe ku bipimo bya kijyambere. Agira ati “Ibi bikorwaremezo byagenewe gukusanya imyanda mu buryo bwizewe, hifashishijwe uburyo bwo gutunganya amazi mabi no kwirinda kwangiza ibidukikije.”

Mu gukemura impungenge ku bijyanye n’imiyoboro itanga amazi mu bice bifite amazi make, Minisitiri Gasore yavuze ko ibyo byemezo rimwe na rimwe bifatwa kugira ngo abaturage babone nibura amazi make mu gihe bategereje imishinga minini y’ibikorwaremezo.

Agira ati “Mu bihe bimwe na bimwe, abaturage basangira amikoro make ahari by’agateganyo, nubwo bishobora gutuma serivise zitangwa harimo imbogamizi rimwe na rimwe mbere y’uko imishinga minini irangira.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities