Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Michael B. Jordan yegukanye igihembo cya Oscar nka “Best Actor”

Jackson Kwizera

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Michael B. Jordan yanditse amateka nyuma yo kwegukana igihembo cya “Best Actor” mu birori bya Academy Awards, bizwi cyane nka Oscars. Ni imwe mu ntsinzi zikomeye mu mwuga we wa sinema umaze imyaka myinshi utera imbere.

Iki gihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri filime z’umwaka, kikaba ari kimwe mu bihembo bikomeye cyane mu ruganda rwa sinema ku isi.

Oscar ni kimwe mu bihembo bya sinema bikomeye kw’isi bikuzwe ku gwarukwaho ko bitanga ibihembo bishinjwa irondaruhu mu guhemba filime cyangwa abakinnyi  bivugwa ko kenshi ibihembo bitangwa bihabwa abazungu gusa. Aho benshi mu bakinnyi b’abirabura muri hoolywood bagiye babigarukaho kenshi bashinja abategura ibyo bihembo kubogama mu gutanga ibyobihembo. Imibare igaragaza ko abarenga mirongo 60 b’abirabura aribo bashoboye guhabwa ibihembo  kuva Oscar yabaho mu 1929.

Michael B. Jordan yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Santa Ana muri leta ya California, ku wa 9 Gashyantare 1987. Yakuriye kandi aniga mu mujyi wa Newark muri New Jersey.

Yatangiye umwuga wa sinema akiri muto agaragara mu biganiro bya televiziyo n’amatangazo yamamaza. Nyuma yaje kwinjira muri sinema aho yatangiye kumenyekana cyane kubera ubuhanga bwe mu gukina, aho akunze ku gwarukwaho cyane ku mbuga nkoranya mbaga nabenshi nk’umusore mwiza kenshi mu ntonde zishirwa ahagaraga za basore bakuzwe ni gitsinagore cyane kw’isi aba ari mu ibimbere bijyanye ni miterere yuko agaragara.

Mu myaka yakurikiyeho yagaragaye muri filime zitandukanye zakunzwe ku isi, zirimo Black Panther, Creed, na Fruitvale Station. Izi filime zamufashije kuba umwe mu bakinnyi bakomeye bo muri Hollywood.

Nyuma yo kwakira igihembo cya Oscar, Michael B. Jordan yashimiye abamufashije mu rugendo rwe ndetse n’umuryango we wamushyigikiye kuva agitangira.

Yagize ati:“Iki gihembo ni icy’ abantu bose banyizeye kuva nkiri muto. Ndashimira abakunzi ba filime, umuryango wanjye n’abankomeje kumpa amahirwe yo gukora ibyo nkunda.”

Gutsindira Oscar byatumye Michael B. Jordan arushaho kwandika izina rye mu mateka ya sinema ya Hollywood. Abasesenguzi ba sinema bavuga ko iyi ntsinzi ishobora gutuma akomeza kubona amahirwe akomeye mu zindi filime zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Abakunzi ba sinema ku isi bakomeje kumushimira, bavuga ko urugendo rwe rugaragaza ko impano, umurava n’umurimo uhoraho bishobora kugeza umuntu ku ntsinzi ikomeye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities