Jackson Kwizera
Amakuru y’umunyeshuri bikekwa ko yakuyemo inda bikamugiraho ingaruka zikomeye, yamenyekanye mu masaha y’ijoro ahagana saa yine n’igice (22h34) ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026. Ibi byabereye ku ishuri rya Kibisabo TSS mu Karere ka Nyabihu.
Abaturage batuye hafi y’aho ishuri riherereye batangaje ko abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur na Animatrice) bahise bafatwa, mu gihe uwo munyeshuri w’imyaka 20 yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho byihutirwa.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu gitondo, Umuyobozi w’ishuri rya Kibisabo TSS, Ntamugabumwe Faustin, yemeje ibyabaye, avuga ko uwo munyeshuri wigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, yari asanzwe arara ku gitanda kigerekeranye n’abandi, kandi nta kimenyetso cyigeze kigaragara cy’uko yaba arwaye cyangwa atwite.
Yasobanuye ko nyuma yo kuva gusubiramo mu masomo (étude), bagenzi be bumvise ataka cyane bakeka ko ari imihango, ariko muganga ageze aho asanga ibintu bikomeye kurushaho. Yasanze amaraso ari menshi, anabona indobo iri mu bwogero irimo uruhinja rwari rutwikiriwe imyenda. Bagerageje kurureba basanga rwapfuye.
Uwo muganga yahise yihutira gutabara uwo mukobwa wari ufite ikibazo cy’iyanyuma (ingobyi) itarasohoka, ayikuramo maze ajyanwa kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Birembo, mu gihe uruhinja rwoherejwe mu buruhukiro.
Biravugwa ko uwo munyeshuri ashobora kuba wakuyemo inda, akaba akomoka mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Mutanda.
Umuyobozi w’ishuri yavuze ko na bo batunguwe cyane no kumenya ko yari atwite, kuko nta kimenyetso cyigeze kibigaragaza, ndetse n’ababyeyi be babyumvise baratungurwa, cyane ko no mu biruhuko byari byabanje nta wabimenye. Ababyeyi be bahise baza kumurwaza aho ari kwitabwaho.
Ibi byiyongera ku bindi byabaye ku ishuri rya G.S Camp Kigali, aho umunyeshuri w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kane (S4 HGL) yabyariye mu kigo cy’ishuri nta n’umwe wabimenye mbere, haba mu buyobozi bw’ishuri cyangwa mu muryango we.
Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko bugiye gufata ingamba zikomeye zo gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri, harimo no kuba bashobora kujya bapimwa inda igihembwe gitangiye, hagamijwe kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), mu bushakashatsi bwa DHS 7 buheruka, igaragaza ko abangavu bangana na 4% biga mu mashuri yisumbuye baterwa inda.







































































































































































