Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’ibisazi by’imbwa ari imwe mu ndwara zica cyane, aho ishobora guhitana 99% by’abantu bagaragaje ibimenyetso byayo. Cyasabye abafite imbwa n’izindi nyamaswa zo mu rugo kujya bazikingiza buri mwaka mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu no kugabanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara, hagamijwe kuyirandura burundu bitarenze umwaka wa 2030.
Ibisazi by’imbwa ni indwara ikomoka kuri virusi yibasira ubwonko, ikandura binyuze mu kurumwa n’inyamaswa yanduye, cyane cyane imbwa. Nubwo ari indwara ishobora kwirindwa, iracyagaragara nk’iteye inkeke kuko idahabwa agaciro uko bikwiye, nyamara ishobora kuvamo urupfu ku muntu wayanduye.
RBC igaragaza ko amahirwe yo kurokoka aba make cyane iyo umuntu atihutiye kujya kwa muganga akimara kurumwa. Ni yo mpamvu isaba abantu bose barumwe n’imbwa cyangwa indi nyamaswa gukurikiza amabwiriza yo kwihutira gushaka ubuvuzi, mbere y’uko ibimenyetso bitangira kugaragara.
Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, RBC yakoresheje imbuga nkoranyambaga zayo, isaba abafite amatungo kuyakingiza buri mwaka, kuko ari bwo buryo bwizewe bwo guhagarika ikwirakwizwa ry’ibisazi by’imbwa. Ibi kandi bishyigikiwe n’amategeko, aho iteka rya Minisitiri nº 009/11.30 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010 riteganya ko umuntu utunze imbwa agomba kuyikingiza nibura rimwe mu mwaka.
Iki kigo cyibutsa ko imbwa idakingiwe ishobora kwandura ibisazi by’imbwa kandi ikabikwirakwiza ku bantu ndetse no ku zindi nyamaswa, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Bityo, gukingiza amatungo buri mwaka bigafasha kugabanya ibyago byo kwandura no gukwirakwiza iyi ndwara.
U Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwamaze kurandura ibisazi by’imbwa muri 2030, binyuze mu bukangurambaga bukomeje no gushyira mu bikorwa ingamba zirimo gukingira imbwa n’izindi nyamaswa zo mu rugo ku buryo buhoraho.

RBC ivuga ko abantu 99.9% barumwa n’imbwa yasaze bahitanwa n’ibisazi byayo









































































































































































