Umunyarwenya Niyigena Isacal wamamaye cyane mu itsinda rya Gen-Z Comedy, ku wa 26 Werurwe 2026 yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko, uyu bakaba baramenyanye kera bakiri abanyeshuri biga itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).
Nyuma y’iyo mihango, Isacal yari yarahaye isezerano umugore we ko azamusohokana ahantu hihariye, aho yamujyanye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, aho asanzwe akorera akazi ke ka buri munsi.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, ubwo bari bari muri icyo gitaramo, umugore wa Isacal yavuze ko yari yiteze kujyanwa ahantu hatandukanye, ariko agatungurwa no kwisanga muri icyo gitaramo.
Ati “Yari yarambwiye ngo ‘umunsi tuzasezerana mu murenge nzagusohokana ahantu heza’. Imodoka yaje itugeza hano nyine ubu aha ni ho heza. Ni ubwa mbere nari mpaje kuko nubwo ahakorera ntabwo nkunda gutaha bwije kubera ko ndi umwarimu, ubu ni umugabo wanjye nzajya nza kumushyigikira.”
Isacal na we yavuze ko yahisemo kumujyana aho akorera kuko ari ho yumva amerewe neza, kandi yari afite icyizere ko umugore we aza kuhishimira nubwo atari ahasanzwe.
Aba bombi bemeza ko urukundo rwabo rwatangiye bakiri mu mwaka wa mbere muri kaminuza, aho bigaga itangazamakuru muri ICK.
Nubwo basezeranye imbere y’amategeko, batangaje ko bateganya gukomeza indi mihango y’ubukwe, nubwo bataratangaza igihe izaberaho.

Isaacal n’umugore we













































































































































































