Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, Polisi yerekanye abagabo babiri bakwaho gucura ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga, impamyabumenyi n’ibindi bitandukanye bakabigurisha abaturage.
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abakekwa kandi batawe muri yombi ari Mutungirehe Emmanuel ufite imyaka 34 na Kamari Siliva w’imyaka 27, bakoraga mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo.
Mutungirehe Emmanuel yari asanzwe ari umumotari n’aho Kamali Siliva yakoraga muri Cyber Café, impapuro mpimbano bakoraga harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, impamyabumenyi (Diplôme) ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko aba bantu bafashwe k’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abantu bari gukwirakwiza impapuro mpimbano zirimo impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’izindi nyandiko nyishi mpimbano, Polisi yahise ibashakisha irabafata.”
Yakomeje avuga ko Mutungirehe yafatiwe mu karere ka Nyarugenge atwaye inyandiko mpimbano agenda aziha abantu, uzikora ariwe Kamali afatirwa kimironko ari n’aho afite Cyber Café yazikoreragamo.
CIP Umutesi yakomeje avuga ko impapuro mpimbano bakoraga zitandukanye ariko cyane cyane bakoraga Autorisation de transports.
Ati “Uyu Kamali niwe wakoraga izi impapuro mpimbano akaziha mugenzi we akajya kuzitanga ,akaba yakoraga cyane Autorisation de Transports imwe yayikoreraga amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.”
Yongeyeho ko Polisi itazihanganira umuntu wese ukora ibinyuranyije n’amategeko, agasaba abaturage gushishoza mu gihe umuntu aje abizeza ibitangaza ko agiye kubashakira ibyangombwa kandi bazi neza ko hari inzego zishinzwe kubitanga. Ati “ Bene nk’uwo nimumubona mukwiye kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje ashimira abaturage uburyo bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya abakora ibyaha batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza kuko ubufatanye aribwo butuma ibyaha bikumirwa.
Mu ngingo ya 276 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Panorama









































































































































































