Abarwayi b’umutima basaga igihumbi ni bo bamaze igihe kirekire bategereje kubagwa indwara z’umutima bitewe n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bavura umutima ku buryo bisaba abaganga b’inzobere baza rimwe na rimwe.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, itsinda ry’abaganga b’inzobere “Team Heart” bari mu Rwanda aho bongerera abaganga b’Abanyarwanda ubumenyi mu kuvura izi ndwara, bityo abarwayi benshi bavurirwe mu gihugu ku kiguzi gito.
Hashize amezi ane, Dushimimana Celestin w’imyaka 29 abaganga bamubwiye ko arwaye indwara y’umutima nyamara ibimenyetso byayo yaratangiye kubyumva agifite imyaka 15.
N’ubwo bitamubuzaga kugira icyo akora cyangwa kugenda, ngo yumvaga adahumeka nka bagenzi be b’urungano.
Gusa ngo byaje kurushaho kuba bibi agejeje imyaka 21 ari na bwo nyuma byaje kumenyekana ko afite ikibazo cy’indwara y’umutima.
Ati “Ntangira kumva nk’umuntu urwaye malariya, nkumva mfite umunaniro, nkumva ntagishoboye kwiruka nkumva ndetse n’ingendo twakoraga mbere nta kizibasha, najya kwa muganga bakambwira ko mfite amibe bati ‘nta bundi burwayi bagashaka malariya bakayibura, ariko byaje kurangira ngeze kwa muganga bamwira ko mfite amaraso make.”
Umwe mu baganga bari basanzwe bavura umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Gloria Mukeshimana, aravuga imiterere y’iyi ndwara.
Ati “Ni indwara ifata utuntu tumeze nk’utwugi dutandukanya ibyumba by’umutima hagati y’icyumba kuko umutima ugira ibyumba binini muri rusange. Hagati y’icyumba n’ikindi biba bitandukanyijwe ni cyo bita valve mu cyongereza ni utuntu tumeze nk’utwugi turafunguka kugirango amaraso ave hamwe ajye ahandi tukongera tugafunga kugirango amaraso atava agasubira aho yavuye.
Utwo tugingo rero dushobora kwangirika rimwe na rimwe ntidufunge neza amaraso akajya yireka cyangwa se tukananirwa gufunguka amaraso akabura uko ava hamwe ajya ahandi. Ni indwara ituma umurayi aremba cyane ugasanga umurwayi nta kibasha gukora, yarabyimbye cyane icyo yabashaga gukora mu buzima akenshi bikabananira.”
Ku ruhande rwe, Umunyarwanda w’inzobere mu kuvura indwara zifata umutima, Dr. Maurice Musoni, yemeza ko imbaraga zirimo gushyirwa mu kongera ubumenyi abaganga b’abanyarwanda ndetse n’ibikoresho birimo kuboneka, afite icyizere ko ubuvuzi bw’indwara z’umutima burimo gutera imbere.
Ati “Kuruhande rwanjye ndabona ejo ari heza ku birebana n’ubuvuzi bw’umutima nshingiye ko mu gihe gito tumaze kubona ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi, amafaranga, ubushatse bw’abayobozi, ubufatanye bw’abaganga b’inzobere haba nabafatanyabikorwa bacu, bikomereje kuri uyu muvuduko ndizera ko mu myaka itatu cyangwa ine tuzaba dufite ibitaro bifite ubushobozi buhagije butari ubwo kuvura umurwayi umwe cyangwa babiri ahubwo nka batatu cyangwa bane ku munsi mu gihe cy’umwaka wose.”

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Edgar Kalimba, avuga ko iyi gahunda yo kongera ubumenyi abaganga b’Abanyarwanda izatuma abarwayi badategereza ubuvuzi igihe kirekire.
Ati “Ni yo mpamvu dufite iyi gahunda kugira ngo twimenyereze, twubake ubushobozi noneho ba barwayi ntibajye bategereza rya tsinda riza rimwe mu mwaka ahubwo kuko dufite umuganga n’abandi baganga bacu bose babage buri cyumweru mu buryo buhoraho, dushoboye kubaga abarwayi batatu mu cyumweru urugero umwaka warangira wenda tubaze ijana na mirongo itanu. Ntabwo ari benshi ntabwo waba uvuye abarwayi bose ariko hari icyo bifasha.”
Umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr François Uwinkindi, avuga ko muri gahunda y’imyaka itanu igihugu gifite mu by’ubuvuzi ari uko indwara zikomeye zajyaga zisaba ko abarwayi boherezwa hanze zigiye kujya zivurirwa mu Rwanda, bitewe n’uko hanze hahenda kandi hakavurwa bake.
Ati “Harimo kugira abaganga b’inzobere bo mu byiciro binyuranye bashobora gutanga ubwo buvuzi, harimo kugira inyubako, aho ibikoresho bijya ndetse n’ibikoresho bigezweho. Kugira ngo abantu babone ibyo bakoresha byiza, ibyo byose ni ukubikomatanya kugira ngo tubashe gutanga ubwo buvuzi.”
Kwivuza mu mahanga bisaba kwishyura amadorali y’Amerika ari hagati y’ibihumbi 15 na 20 angana na miliyoni hagati ya 15 na 19 z’amanyarwanda. Ni mu gihe mu Rwanda ikiguzi kiba gito cyane hakanifashishwa ubwishingizi mu kwivuza butandukanye harimo na mituweri.
Ku isi abarwaye iyi ndwara y’umutima yitwa Rheumatic Heart Disease, ifata utwumba tw’umutima igatuma amaraso atinjira cyangwa ngo asohoke neza mu mutima, basaga miliyoni 30. Ikaba ihitana abasaga ibihumbi 300 buri mwaka.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































