Inzego za Leta, abikorera n’urubyiruko basabwa kurangwa n’ubufatanye ndetse n’ubunyangamugayo kugira ngo ruswa icike burundu.
Ibi byagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madelene atangiza ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo yabere mu karere ka Huye ku wa 24 Kamena 2022, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye mu ntara y’amajyepfo hasozwa ubukangurambaga ngarukamwaka ku ruhare rw’ubunyamugayo mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Nirere yagize ati “Twabonye ko hari abaturage batazi amategeko, tugomba gukomeza kubasobanurira ntibasimbuke inzego. Tugomba gushyira imbaraga mu kwimakaza ubunyangamugayo duhereye mu kwigisha abakiri bato, uhereye mu mashuri abanza kandi bikajyana n’ibikorwa. Ubufatanye bw’inzego zose yaba iza Leta n’abikorera nibyo bizafasha mu kurwanya ruswa n’akarengane mu ntara y’Amajyepfo no mu gihugu muri rusange.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira n’itangazamakuru yavuze ko ubutumwa yageza ku bayobozi uyu munsi ari uko kuva kuri we kugeza kuri mutwarasibo bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo. Ibi bizashoboza gukora neza ibyo bashinzwe nk’abayobozi batanga serivisi nziza zizira ruswa n’akarengane, abaturage batiriwe basiragira mu nkiko no mu buyobozi.

Ku ruhande rw’abayobozi bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, Niyomwungeri Ildebrand, uyobora Akarere ka Nyamagabe, yavuze ubunyangamugayo ari ikintu gishoboka binyuze mu biganiro bitandukanye bitangwa na MINUBUMWE n’izindi nzego, ndetse no mu nama ngishwanama kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo hibanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Indangagaciro zacu, umusingi w’imiyoborere myiza.”
Ubu bukangurambaga ku ruhare rw’ubunyamugayo mu kurwanya ruswa n’akarengane bubaye ku nshuro ya Kane nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’umuvunyi butanga umusaruro. Intara y’amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu guhashya ruswa mu mwaka wa 2021-2022 n’ubwo hari serivisi zimwe na zimwe zikigaragaramo ruswa nk’izo ubutaka n’izindi.
Rukundo Eroge









































































































































































