Muri iri joro ryakeye, Umusore witwa Nzanywayimana Eliezer wabaga i Kigali, bikekwa ko yaje akica ababyeyi bombi abateye ibyuma, afatwa ashaka gutoroka.
Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko yakoreye aya mahano mu mudugudu, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke. Bivugwa ko yashatse gutoroka ngo ajye i Kigali.
Amakuru agera kuri Panorama avuga ko Nzanywayimana yafashwe n’Inkeragutabara muri iki gitondo mu ma saa tatu na 45. Yafatiwe mu mudugudu wa Nduba wo mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke.
Umuvugizi wa Polisi w’Umusigire mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye Panorama ko ayo makuru ari impamo ba nyakwigendera bajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.
Abishwe ni umusaza w’imyaka 74 n’umukecuru w’imyaka 72. Uwo musore ngo yaje mu mugoroba ahagana saa moya aturutse i Kigali kuko ariho yabaga. Amaze gukora ayo mahano yabonywe n’umwuzukuru w’abo babyeyi ubwo yatorokaga.
Ngoboka Sylvain









































































































































































