Mu gihe hashize imyaka itatu mu itorero ADEPR habaye amavugurura benshi batavuzeho rumwe, abanyeshuli, ababyeyi n’ abakristu muri rusange bakomeje kwibaza irengero ry’amashuri ya Bibiliya harimo na Kaminuza ya FATEK.
Bamwe mu bari bayoboye aya mashuri ya Bibiliya hirya no hino mu gihugu mbere y’uko afungwa, badutangarije ko kugeza magingo aya bagifite infunguzo z’ibiro bakoreragamo, bigaragaza ko nta muntu witaye kuri uwo mutungo ukingiranye mu mashuri, ahubwo abayobozi barajwe inshinga n’indamu zabo.
Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu abayobozi batareba inyungu rusange twakuraga muri aya mashuri, urabibabaza bakavunira ibiti mu matwi.”
Abanyeshuri bigaga muri FATEK bari bageze hagati mu byiciro barahagorewe, n’aho abandi banze kubambika; byumvikane ko batahawe n’impamyabushobozi bakoreye.
Mu kiganiro na Panorama.rw, umwe mu bashumba bo muri ADEPR utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’impamvu zumvikana, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ifatika yatanzwe ku ifungwa ry’amashuri ya Bibiliya ya Gihundwe, Nyamata, IBK, Nyamagabe ndetse na Kibungo.
Yagize ati “Ntabwo nabona aho nahera mvuga ibi bintu kubera ko aya mashuli yari adufitiye akamaro kanini cyane, yari nk isoko ADEPR ivomamo abavugabutumwa, ikibabaje cyane rero ni uko na FATEK nka kaminuza rukumbi yari ishamikiye ku itorero nayo yagiye nka Nyomberi”.
Aya mashuli ya bibiliya kimwe na FATEK bikamara guhagarikwa hatanzwe ibisobanuro by’ uko hagiye kubaho kuvugurura imikorere ariko mu gihe gito bizakomeza gukora kandi neza.
Ikinyamakuru Panorama.rw cyifuje kumenya icyo ADEPR ivuga ku ifungwa ry’ aya mashuli yari afitiye benshi akamaro yandikiye Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Isaie Ndayizeye kugira ngo agire icyo atangaza.
Twakoreshe ubutumwa bugufi batangira kudusubiza ariko tumubajije ikirebana n’amashuri ya Bibiliya bivugwa ko atagikora kandi niba hari umugambi wo kongera kuyafungura, Rev. Isaie Ndayizeye araruca ararumira.
Twabajije abo mu Nama Nkuru ishinzwe za Kaminuza n’amashuri makuru -HEC, badutangariza ko mbere y’uko iri shuri rifungwa ryari ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko kugira ngo ryemererwe gukomeza gukora. Ikindi badutangarije ni uko ari ishuri rya ADEPR ryigisha ibigendanye n’iyobokamana ko ibisabwa bitagoye.
Isesengura ryacu ryimbitse rigaragaza ko umupira uri mu kibuga cya ADEPR bishatse kuvuga ko mu gihe cyose ubuyobozi bw’iri torero rizabyifuza iri shuri ryakongera rigakora ndetse ku rundi ruhande, mu gihe cyose ubwo buyobozi bubona ko nta nyungu ihari nta kundi ubuzima bw’amashuri ya Bibiliya muri ADERPR buzaguma ari amateka.
Ikintu twakwibaza kuri ubu, ese amafaranga yajyaga ava mu maboko y’abaterankunga mpuzamahanga ndetse no mu kigega cy’itorero yafashaga amashuri ya Bibiliya ndetse na FATEK mu mikorere ya buri munsi yagiye hehe? Yateganyirijwe iki?
Gaston Rwaka









































































































































































