Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

U Burundi bwakuriweho ibihano ariko Minisitiri w’Intebe aracyakurikiranwa

Minisitiri w’intebe, Gervais Ndirakobuca uzwi ku izina rya Ndakugirika

Ku wa kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) wakuriyeho ku mugaragaro ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, ariko ntiwakuriraho igihano Minisitiri w’intebe, Gervais Ndirakobuca.

Benshi mu bayobozi bakuru ba Leta y’u Burundi bashinjwaga kuba barakoze ibikorwa by’urugomo cyangwa kuba barabujije gushaka igisubizo cya politiki, nyuma y’imyigaragambyo yatangiye nyuma yo gutangaza kandidatire ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Uretse Minisitiri w’intebe, Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugirika, ibihano by’i Burayi byakuriweho kandi Jenerali Léonard Ngendakumana, n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’u Burundi, Godefroid Bizimana.

Ku rundi ruhande, Mathias Niyonzima wahoze ari umukozi w’ubutasi, ushinjwa n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi azakomeza gukurikiranwa kuba yaragize uruhare mu mahugurwa y’Imbonerakure, ahamwa n’ibikorwa by’urugomo mu gihe cyo guhashya imyigaragambyo yo mu 2015.

Mu rwego rwo kuvaniraho iki gihugu ibihano, Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi wari wasabye u Burundi kurekura abaharanira uburenganzira bwa muntu nka Germain Rukuki na Nestor Nibitanga kandi byakozwe uko.

Kuva amatora yo mu 2020, habaye iterambere rigaragara, harimo n’imbabazi zahawe imfungwa zirenga 5.000, gukuraho ibihano byahawe itangazamakuru no gutahuka kw’impunzi z’Ababurundi zirenga 60.000 ziturutse mu mahanga.

Nabila Massrali, umuvugizi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi yemeza ko n’ubwo hari intambwe yatewe, hasigaye ibibazo byinshi kuri iyo ngingo uteganya ko abayobozi bashyira mu bikorwa vuba ibyo biyemeje, mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities