Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, mu gukomeza ubukangurambaga mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 74 y’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu, ku wa 6 Ukuboza 2022, mu karere ka Huye, hakiriwe ibibazo binyuranye byatanzwe n’abaturage, 24 bihabwa umurongo utunganye.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ku bufatanye n’Akarere ka Huye bahaye umurongo ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu 24, harimo n’ibyo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara byiganjemo ibibazo bikiri mu nkiko. Abaturage basabwe gutegereza imyanzuro y’inkiko. Hakiriwe kandi ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburenganzira mu miryango n’ibindi.
Ibi bibazo byakiriwe mu karere ka Huye mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iri mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, mu rwego rwo kwitegura kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu, wizihizwa buri mwaka ku wa 10 Ukuboza.
Bamwe mu baturage bagarageje ibibazo byabo bishimiye kubona Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yabegereye, bakabasha kuyigezaho bimwe mu bibazo bibangamiye uburengenzira bwabo muri rusange.
Mugisha Dieudonne agaragaza ikibazo cy’uko yahohotewe n’abakozi b’urwego rufatanya n’akarere gucunga umutekano, DASSO. Asobunura uko ikibazo cyagenze, na we asobanurirwa uko yakomeza kugikurikirana kugira ngo gikemuke.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Makombe Jean Marie Vianney, mu Kiganiro cyihariye yagiranye na Panorama kuri uyu wa 06 Ukuboza 2022 nyuma yo kwakira ibibazo bibangime iburenganzira bwa muntu mu karere ka Huye, mu murenge wa Karama, mu kagari ka Muhembe, yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amakuru n’ibiganiro bibasobanurira uburenganzira bwabo, bagasobanukirwa, ntihagire ubahungabanyiriza uburenganzira, bwanahungabana bakamenya uko babuharanira.
Agira ati “Kuri ubu twavuga ko abaturage bazi uburengenzira bwabo dukurikije ibirego twakira birimo ibyo gusambanya abana, uburenganzira bw’abafite ubumuga, uburezi n’imitungo; gusa ntibihagije. Turashishikariza abanyarwanda gukomeza gukurikirana ibiganiro dutanga ku maradiyo n’amakuru ibitangazamakuru bitangaza no kuzitabira ibikorwa byo ku itariki ya 10 Ukuboza, kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburenganzira bwabo babone uko babuharanira mu gihe bwahungabanyijwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, ashimira abaturage bitabira iki gikorwa, abashishikariza gukomeza guharanira kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko, kugira ngo birinde guhora basiragira no gutangira imanza babitekerejeho neza, banabanje inzira z’ubwumvikane.
Muri iki cyumweru n’umwaka byahariwe uburenganzira bwa muntu hari kugenderwa ku ntego igira iti “Agaciro, ubwisanzure n’ubutabera kuri buri wese”.
Rukundo Eroge













































































































































































